Perezida Kagame yatanze isezerano ku mupira wo mu Rwanda anagira inama abayobozi ba ruhago muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohamed VI bahawe igihembo cy'indashyikirwa n'Ishyiramwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, kubera umusanzu wabo mu iterambere rya ruhago yo kuri uyu mugabane.

Muri ibi birori byabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe, ari kimwe mu bintu umuntu aba atiteze ko yabona.

Yavuze ko yacyakiriye n'amaboko yombi kubera agaciro kacyo, ashimira CAF ku bwo kukimushyikiriza.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupira w'amaguru ufite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda ku buryo no mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu, benshi babaga bawutekerezaho.

Ati 'Twabashije gukura amasomo menshi mu mateka yacu. Kimwe mu bintu byadufashije kunyura mu bihe bigoye twari turimo, yari umupira w'amaguru.'

Perezida Kagame yavuze ko mbere y'amezi make ngo igihugu kigwirwe n'amahano ya Jenoside mu 1994, hari ivangura n'ibindi bikorwa bibi, umupira w'amaguru wahurije abantu hamwe.

Ati 'Ubwo twagiraga igihe cyo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho bwa mbere wari umupira w'amaguru.'

Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga. Ni mu gihe kuko amakipe y'umupira w'amaguru yaba ay'igihugu ndetse n'andi, ataragera ku rwego rwo guhatana n'andi akomeye ku mugabane cyangwa se hanze yawo.

Gusa ngo ku bufasha bwa FIFA na CAF, u Rwanda rwiteguye gukomeza gukora ibyisumbuyeho.

Ati "Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n'izindi nshuti zacu turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z'abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.''

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022. Yatsindiwe ku mukino w'umwanya wa gatatu na Croatia ibitego 2-1.

Yavuze ko abakinnyi bo muri Afurika badakwiriye kujya hanze kujya kuzamura urwego rwabo ahubwo abayobozi ba ruhago batuma ibyo bajya gushakayo babibonera mu rugo.

Ati "Afurika ifite impano nta gushidikanya kuri byo.Ariko abakinnyi bacu beza ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.''

"Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy'Isi ni urugero rwiza rw'ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n'abayikunda. Abaturage b'ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.''

Perezida Kagame yahembwe nk'uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inteko Rusange ya 73 ya FIFA. Ni na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk'ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yatanze-isezerano-ku-mupira-wo-mu-rwanda-anagira-inama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)