Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Ndayishimiye w'u Burundi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Minisitiri Amb Nibigira n'itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

Ntihatangajwe byinshi ku ruzinduko rw'Intumwa z'u Burundi mu Rwanda ariko zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Ubwo yakiraga izi ntumwa z'i Burundi, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Perezida Ndayishimiye kuri ubu ni we muyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uhuriwemo n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y'Epfo.

Umukuru w'Igihugu w'u Burundi akaba n'Umuyobozi wa EAC yoherereje Perezida Kagame intumwa ziyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira mu gihe ibibazo by'umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z'ukwezi gushize ari bwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Burundi aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC.

Nubwo Umukuru w'Igihugu yagiye i Burundi ku mpamvu zo gushakira hamwe umuti w'ibibazo by'umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'inama yamuhuje na bagenzi be yagize n'umwanya wo kuganira na Perezida Ndayishimiye ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi.

Ibyabaye bifatwa nk'intambwe ikomeye yatewe n'abakuru b'ibihugu byombi nyuma y'imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n'u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n'u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b'Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame atari kujya i Burundi iyo umubano uza kuba utifashe neza.

Ati 'Ariko umubano w'u Rwanda n'u Burundi umeze neza na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga aherutse kubisobanura, niba hari n'utubazo dusigaye tugomba kuganirwaho.'

'Ibyo rwose yarabisobanuye ku buryo burambuye kandi si mu magambo gusa, abayobozi baragenderana haba ku rwego rw'intara zombi cyangwa urwa ba minisitiri.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, we yavuze ko izo ngendo ari ikimentetso cy'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriye Amb. Ezéchiel Nibigira wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye w'u Burundi, unayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira
Perezida Kagame yakiriye intumwa z'i Burundi ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-ndayishimiye-w-u-burundi-184339

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)