Nyagatare: Inka zirenga 100 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zishobora gutezwa cyamunara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inka 102 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro tariki ya 10 Werurwe 2023, mu gihe inama Njyanama z'uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza zafashe umwanzuro ko mu gukumira abajya kuragira muri iki kigo bagakwirakwiza indwara y'uburenge, inka zizajya zifatirwamo nyirazo azajya yishyura amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri imwe.

Mu itangazo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwashyize hanze, bwavuze ko bushingiye ku myanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere yo kuwa 25 Mata 2021 ko uwakumva izo nka ari ize ko yakwihutira kugera kwishyura amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri nka amaze kugaragaza ibimenyetso ko ari ize akabona kuzihabwa kugira ngo azijyane mu ibagiro.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nyuma y'iminsi itatu nyiri ayo matungo atari yishyura amande, akarere kazagurisha izo nka.

Iyo umuturage atanze amande angana n'ibihumbi 200 Frw kuri buri nka, inka ze azijyana mu mabagiro ari hanze y'Intara y'Iburasirazuba kandi ziba zigomba kubagwa kugira ngo zidasubizwa mu bworozi zigakwirakwiza uburenge.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-inka-zirenga-100-zafatiwe-mu-kigo-cya-gisirikare-cya-gabiro-zishobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)