Miss Mutesi Jolly yakuyeho urujijo ku bivugwa ko atwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yamaganiye kure amakuru avuga ko atwite inda y'imvutsi.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru y'uko uyu mukobwa yaba atwite ndetse inda nkuru.

Ni amakuru yirinze kuba yagira icyo avugaho mu minsi ya mbere ubwo byatangiraga kuvugwa.

Bwa mbere yatoboye avuga ko adatwite ahubwo ari abarimo bashaka kwamamara mu buryo buciriritse bacuruza izina rye.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko umwana ari umugisha ariko ubu ibivugwa atari byo.

Ati "Buri wese unyoherereza ubutumwa bunshimira, mwakoze kunyifuriza ibyiza. Umwana ni umugisha ndetse ntekereza kumugira mu gihe cyanjye cya nyacyo mu minsi izaza. Ariko ibi ni ibihuha by'abantu barimo gucururiza ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse, mubifate nk'agasuzuguro."

Miss Mutesi Jolly ntabwo yigeze avugwa mu nkuru z'urukundo cyane ku buryo n'abantu bakeka ko umukunzi we iyo nda yaketsweho ari we wayimuteye, muri 2021 yabwiye ISIMBI ko nta mukunzi afite ndetse nta n'uwo ateganya kuko atari cyo kintu cyihutirwa mu buzima bwe.

Yavuze ko ari abashaka kwamamara mu buryo buciriritse
Miss Mutesi Jolly yahakanye ko atwite



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yakuyeho-urujijo-ku-bivugwa-ko-atwite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)