Iki gikorwa cyabanjirijwe n'umupira w'amaguru wabereye kuri Sitade ya IPRC Kigali aho umukino warangiye ikipe y'abanyeshuri ba Kaminuza zigenga itsinze ibitego 4 kuri 2 ikipe y'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi. Minisitiri w'Uburezi wari umushyitsi Mukuru yafashije mu gutanga ibihembo kuri aya makipe yombi.
Nubwo wari umunsi wo kuzirikana intwari mu byiciro byose; Imanzi, Imena n'Ingenzi, ariko benshi mu bafashe umwanya bibanze ku Ntwari z'i Nyange.
Aba bakaba bari abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye mu Karere ka Ngororero, bagaragaje ubutwari butangaje nyuma y'imyaka micye habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubutwari bwabo babugaragaje mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Werurwe 1997 ubwo abahoze ari ingabo za Juvenal Habyarimana, Ex FAR, n'Intarahamwe, babagabagaho igitero kigamije kwica Abatutsi, bagasaba aba banyeshuri kwitandukanya, Abatutsi ukwabo n'Abahutu ukwabo, ariko aba banyeshuri bakabatsembera, bakababwira ko nta moko abaho mu Rwanda ahubwo ko bose ari abanyarwanda.Â
Umwe muri aba banyeshuri wabashije kurokoka wiga muri iri shuri, iyo avuga iby'iryo joro, byumvikana nk'ibyabaye mu gihe kirekire nyamara asobanura ko atari ko biri, ko byari hagati y'iminota 10 na 15. Byagaragaje ko ubutwari atari imyaka, yewe nta shusho bugira ahubwo buratozwa bugatorwa.
Phanuel Sindayiheba kuri ubu uri mu myaka 42 akaba ari na we Chairperson wa ADEPR mu Rwanda itorero rigizwe n'abakristo barenga miliyoni 2.8, mu byo yagarutseho, harimo no gushima Intagamburuzwa.
Ati: 'Ndabashimiye ku bwo kuzirikana ikintu gikomeye cyo kubaka ubunyarwanda n'ubumuntu. I Nyange ni hamwe mu hantu hakorewe ubwicanyi burenze, ibi ndabivuga nshaka kubumvisha ko kuba abanyeshuri b'iri shuri barabaye intwari atari uko batari bazi ibibibatandukanya ahubwo n'uko bari bifitemo indangagaciro y'ubutwari koko.'
Agaruka ku buryo abanyarwanda bakwiye kwishimira gahunda nziza ya Guverinoma y'u Rwanda yo kubaka ibikorwa remezo no kunga abanyarwanda. Yabwiye abanyeshuri bari aho ko ubu ibintu byoroshye, umuriro, imihanda yubatswe nyamara bo ntabyariho.
Atanga urugero ko ubwo Abacengezi babarasaga nyuma yo kwanga kwitandukanya bakabateramo grenade, hari umunyeshuri wamaze iminsi itatu iwabo bataramenya ko yitabye Imana, bikarangira ashyinguwe mu kigo kuko nta telefone zabagaho.
Ashimira kandi ubwitange bwaranze ndetse buranga ingabo z'u Rwanda ahereye ku buryo zaje kubatabara mu buryo bwihuse, ahantu hagendwa hafi amasaha abiri bakahakoresha iminota nka 45.
Asoza asaba abanyeshuri n'abandi bantu gusura ikigo cy'i Nyange kibumbatiye aya mateka kandi yibutsa abantu icyo ubutwari n'ubupfura ari cyo. Ati: 'Ubutwari ntibugira isura, ntibugira ibara, n'ubupfura nabwo ntibugira ibara buratorwa.'
Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rw'abanyeshuri bari bateraniye muri iki gikorwa, yagize ati: 'Ni ukuba intwari twese kandi tukaba twiteguye no kuba twaburira ubuzima muri icyo gikorwa cy'ubutwari.'
Yongeraho ati: 'Ni ukwirinda kugamburuzwa, mutera ikirenge mu cya bagenzi banyu b'i Nyange, mwirinda ibiyobyabwenge kandi mukamenya ko gukorera hamwe ari ipfundo rya byose.'
Iki gikorwa kitabiwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya wari n'Umushyitsi Mukuru, Rwaka Nicholas wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), Sylvie Mucyo Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo zirimo n'iz'umutekano.
Ubwo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine n'Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic bageraga ahabereye iki gikorwa bakiriwe n'Umuyobozi w'Ihururiro ry'Abanyeshuri
Hafashwe umunota wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z'u Rwanda
Igikorwa kitabiwe n'Abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye
Hari kandi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo mu bigo byiganjemo ibyo mu mujyi wa Kigali

Aba banyeshuri bacyuye ubutumwa bukomeye n'inyigisho nshya ku butwariUbwo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya yageza ijambo ku rubyiruko rwari muri sitade ya IPRC Kigali
Phanuel Sindayihebura uri mu bagaragaje ubutwari bukomeye bw'abanyeshuri b'i Nyange
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Hari abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n'iz'Umutekano
Umuhuzabikorwa w'Ihuriro ry'Abanyeshuri mu Rwanda
Habaye n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda n'iya za Kaminuza zigenga
Ikipe ya Kaminuza zigenga niyo yegukanye intsinzi n'ibitego bine, iyi niyo kipe yabanjemo ku ruhande rwayo
Ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ntiyabashije kubona intsinzi
Rwaka Nicholas yongeye gushimangira ko ubutwari ari indangagaciro ikomeye urubyiruko rukwiriye kwigiramo ndetse muri iki gihe bigashingira ku gukora ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere igihugu



Iki gikorwa cyabimburiwe n'umukino w'umupira w'amaguru
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM