Ubwo twasuraga ibiro byabo aho bamurikira ibikoresho byabo, twasubijwe cyane n'ibyo twahoraga twibaza bihuye n'ibyo abatetsi benshi bakunda kwibaza iyo baguze imbabura (Cuisiniere) ariko zikabatenguha.
Akenshi usanga abantu bagura ibikoresho bitizewe byiganjemo ibyo batekaho, ibyo bariraho, ariko ugasanga ntaho bashobora kubariza kubera ko aho babiguriye babibahaye bikora kandi mu mvugo zabo bakavuga ko atari bo babyishe.
Kuri ubu Blues Flame yaje ari igisubizo kuri abo bose kuko iguha igikoresho yizeye neza ndetse ikaguha imyaka itanu yo kukitaho. Si ukukitaho gusa, ahubwo iguha n'umutekinisiye ubimenyereye ugomba kukitaho no kucyesitara.
Bamenyereweho kuri Cuisinere nziza cyangwa se Cooker. Bafite imbabura zifite ingano (size) zitandukanye. Hari nk'iya 50 kuri 50 bisobanuye ko ifite oven ikagira n'ifuru. Hari 50 kuri 55 ifite amashyiga 3 ya gas na 1 ry'amashanyarazi, ifite ubushobozi bwo kubikoresha byombi. Hari kandi na 60 kuri 60 ndetse na 90 kuri 60.
Izi mbabura zikozwe mu bikoresho 3 harimo Copper. Iyo hagize umwanda ugwaho, ntabwo ufataho. Hari n'izindi zikozwe mu cyuma gisanzwe cy'umukara ariko izo bafite nziza cyane zikozwe mu cyuma kitwa Enox.
Iki cyuma cya Enox ntabwo gisaza cyangwa ngo kibe cyafatwa n'umugese kuko n'imyaka 5 yashira kikimeze uko wakiguze. Ziba zifite kandi akandi kuma kifashishwa uri kotsa inkoko kitwa Rotiseri, yo ubwayo ikagenda yihinduranya nta ruhare ubigizemo.
Izi zose tumaze kureba ni izo bita 'Free standing cookers' bivuze ko uyigura ukagenda ukayitereka bisanzwe, ariko hari n'izindi zidaterekwa bisanzwe ahubwo zo zirubakirwa akaba ari zo bita 'Built in cookers'.Â
Ibi bikoresho byose bifite ubuziranenge bwizewe bituma batanga imyaka 5 y'umutekano igabanyije mu bice 2. Icya 1 ni guarantee aho kimara imyaka 2, muri iki gihe iyo igikoresho kigize ikibazo umutekinisiye ndetse n'ibikoresho byose ni uruganda rubitanga kigakorwa. Icyo umukiriya akora ni ukwishyurira umutekinisiye urugendo gusa.
Igice cya 2 ni icyo bita Warrantee, muri iki gihe ibikoresho umukiriya arabyiyishyurira ariko umutekinisiye nibo bamwishyura. Uruganda rufite abatekinisiye bahuguwe bakora mu ruganda nibo bakora ibi byose mu gihe hari icyangiritse.Â
Ibikoresho kandi byose byakenerwa (spare parts) uruganda ruba rubifite kandi ku giciro gito cyane kuko hafi 100 ku ijana y'ibi bikoresho (spare parts) biba biri munsi y'ibihumbi bitanu (5000 Frw) kugera ku 10,000 Frw. Usibye ibi kandi bafite n'ibindi bikoresho byo mu gikoni bisanzwe kandi byose ni quality ya 1 biza bivuye muri Turikiya harimo blenders, washing machine n'ibindi byinshi.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Bakhtiyar Egamberdiev CEO akaba na Co-Owner wa BlueFlame, yashimiye Leta y'u Rwanda by'umwihariko avuga ko ubufasha bwabo ari inyunganizi nziza ku ishoramari ryabo.
Bakhtiyar yavuze kandi ko ubu igishoro cyabo kigeze kuri Miliyoni 500 Frw ndetse ko ibikoresho byabo bitandukanye n'ibindi kuko bo ntaho babigura ahubwo babyitunganyiriza bo ubwabo cyane ko iyo hari uruganda rwabyo byoroha.
Yagize ati "Icyicaro cyacu gikuru kiri muri Turikiya, gusa dufite amashami mu bindi bihugu nko mu bwami bw'Abongereza, Ethiopia, Jamaica, Mozambique, Uganda n' u Rwanda.Â
Nyuma yo gukorera muri Uganda twifuzaga gukorera mu Rwanda twabigezeho kandi imyaka ibaye itanu dukorera mu Rwanda. Ubu ngubu igishoro cyacu hano mu Rwanda kigeze kuri Miliyoni 500, ibikoresho byacu turabiranguza tukabigeza kubakiriya bacu".

Bakhtiyar Egamberdiev Umuyobozi Mukuru wa BlueFlame
Arakomeza ati "Buri mwaka dukora ishoramari ubwo ndashaka kuvuga mu bijyanye no kuvumbura uburyo bushya (technology) igikoresho cyakoramo cyangwa se ukabigura ku bandi babikoze urugero nko muri Japan cyangwa ahandi, aba engeniyeri (Engineers) bacu muri Turikiya bavumbura ikintu gishya urugero wenda nko kuvumbura uburyo imwe muri izi mbabura yakora kurushaho, urugero nko kuvumbura ikindi kintu washyira kuri izi mbabura (function), bitwara arenga Miliyoni 10.
Ibikoresho byacu bifite itandukaniro kuko n'uruganda rwacu, ibikoresho ntaho tubigura turabyitunganyiriza. Kandi birakomeye ndetse birizewe ni yo mpamvu dutanga imyaka 5 ya guarantee. Sisiteme ubwayo irimo imbere, irizewe cyane kandi irahamye mu kurinda igikoresho cyawe, igikoresho cyose uguze aho wakigura hose ugomba kubaza ubuziranenge bwacyo niba atari byo ntukakigure, bishobora kubaho ko cyangirika, aho wakiguze bagomba kugufasha.Â
Niyo mpamvu tuba turi hano 24/7 kugira ngo tubafashe, uhamagara umutekinisiye akaza akabikemura. Kandi amakuru ava mu bakiriya cyane cyane muri Congo, Burundi n'ahandi, agaragaza ko bishimye cyane.''
Kuri Leta y'u Rwanda, Bakhtiyar Egamberdiev yavuze ko bayurwa n'ubufasha babaha. Agira Ati: ''Leta y'u Rwanda nayo iradufasha cyane, abantu bo muri RDB bagera hano kenshi batubaza niba hari ikibazo dufite, cyaba gihari bakagikemura".

Imbabura zabo zirizewe, zikora neza, zigakora byiza kandi vuba
Arakomeza ati "Ibikoresho byacu birizewe, tubikora nk'abikorera kuko biteranyijwe nabi byagira ingaruka mbi ku mukiriya, abakozi bashya bashobora kubiteranya ariko ah'ingenzi cyane n'abafite uburambe bahateranya.
Ibikoresho byacu bigurwa n'ingeri zose bitewe n'uko wifite, dufite nk'imbabura (Cuisiniere) zihenze n'izihendutse, urugero niba ufite umuryango munini ukeneye inini turayiguha, cyangwa uri umukire ukeneye itatse neza nziza isa ukwayo, nayo turayiguha.''

Usibye imbabura, bafite n'amasafuriya yabugenewe adafite aho ahurira n'imigese

Izi mbabura ziteranyirizwa mu Rwanda, ndetse bakaguha n'umutekinisiye


Bakhtiyari yavuze ko baguha garanti y'imyaka itanu n'umutekinisiye


Aka kuma karimo imbere kagufasha kotsa inkoko neza utayikozeho

Amasafuriya yaho arizewe kandi akora neza cyane



Ibihembo barabihawe kubera ubudahangarwa bwabo mu bikoresho byizewe

Kanda HANOÂ urebe andi mafoto yose y'ibikoresho byo muri Blue Flame




Iyi mbabura yo iba yubakiye, kandi ni nabo babigukorera





Amwe mu masafuriya meza y'icyerekezo







Ihere ijisho bimwe mu bikoresho byaho byizewe ku buziranenge







Mutangana Regis umwe mu bakozi ba BlueFlame banafite uburambe buhambaye

Bakorera mu mujyi wa Kigali no mu bindi bihugu bitandukanyeÂ


Nibo gusa bafite amashyiga yizewe mu Rwanda