Michael Tesfay yaganirije Perezida Macron na Ali Bongo umushinga we 'Bizcotap' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Michael Tesfay unazwi nk'umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yatumiwe mu nama 'One Forest Summit' nyuma y'igihe atangiye ubufatanye na 'Be-space group' y'umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri Gabon.

Umuhango wo gusoza inama ya 'One Forest Summit' yitabiriwe n'abarimo Perezida wa Gabon Ali Bongo ndetse na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Michael Tesfay yahishuye ko abifashijwemo na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne D'Arc, yabashije gushyikiriza ikarita yakoze Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon.

Ati "Tubifashijwemo na Minisitiri w'ibidukikije Mujawamariya Jeanne d'Arc, twabashije gushyikiriza Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon 'Business cards' zikoranye ikoranabuhanga."

Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagize amahirwe yo kwereka aba bayobozi uburyo nibura miliyoni zirenga zirindwi z'ibiti zitemwa buri mwaka kugira ngo hakorwe impapuro zisanzwe zikorwamo amakarita y'ibiranga abantu 'Business Cards'.

Yakomeje agaragaza ko aba bayobozi bishimiye igisubizo bazanye cyo gukora aya makarita mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Ati "Ikindi cyabashimishije ni uko u Rwanda na Gabon bikomeje kuyobora mu kurengera ibidukikije."

Umushinga 'Bizcotap' wa Michael Tesfay ujyanye no kurengera ibidukikije aho yifashishije ikoranabuhanga yakoze 'Business card' ihabwa uyiguze bamushyiriyeho imyirondoro ye yose ndetse n'ibyo akora.

Ufite iyi karita ntibiba bikimusabye kugenda yikoreye umuba w'impapuro ziriho ibyo akora ndetse n'umwirondoro we.

Iyo ufite iyi karita ukifuza guha uwo muhuye 'Business card' wifashisha iyi karita y'ikoranabuhanga cyangwa impeta nayo bakoze mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho uyikoza kuri telefone ye ibiyiriho byose akabisigarana.

Ibi Michael Tesfay n'ikipe bakorana basanga byafasha gusigasira ibidukikije kuko nkuko abigaragaza, bizagabanya umubare w'ibiti byatemwaga bakora impapuro zakorwagamo ayo makarita.

Perezida Ali Bongo nawe yashyikirijwe ikarita ye ya 'Bizcotap'
Michael Tesfay na Minisitiri Mujawamariya baganirizaga Perezida Macron ku mushinga wa 'Bizcotap'
Angoang Grâce Manuella umunye Gabon ukorana na Michael Tesfay yafatanye ifoto na Perezida Macron nyuma yo kumusobanurira umushinga wabo
Umushinga wa Bizcotap wishimiwe bikomeye n'abitabiriye inama ya 'One Forest Summit'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michael-tesfay-yaganirije-perezida-macron-na-ali-bongo-umushinga-we-bizcotap

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)