APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuri uyu kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 ndetse no kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino y'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umunsi uranzwe no kwitwara neza kwa APR FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports et Loisirs.

Duhereye ku mukino wakinwe kuri uyu wa gatanu, i Bugesera ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Marine FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Iroko Babatunde  na Onesme Twizerimana ku ruhande rwa Gorilla FC na Mugisha Desire ku ruhande rwa Marine FC.

Kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Mukura igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku mupira yari aherejwe na Mico Justin.

Nyuma y'uyu mukino wabereye i Bugesera, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ihanyagiriye ikipe ya Rutsiro ibitego bitandatu kuri kimwe.

Ku ruhande rwa APR FC, ni ibitego byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, Ombolenga Fitina, Bizimana Yannick watsinze bibiri, Niyibizi Ramadhan na Nshuti Innocent na Nizeyimana Jean Claude watsinze igitego kimwe cya Rutsiro.

I Muhanga, ikipe ya Police FC yo yahatsindiwe na Kiyovu SC ibitego bibiri kuri kimwe, ku ruhande rwa Kiyovu yari yasuye yatsindiwe na Nordien na Mugenzi Bienvenu, ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Usengimana Dany.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports irakina na Musanze FC, Gasogi united izakina ikipe ya Etincelles FC naho Espoir FC izakire ikipe ya As Kigali bakinire i Rusizi.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 46, irakurikirwa na Kiyovu yo ifite amanota 44.

The post APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC â€" Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-inyagiye-rutsiro-fc-6-1-police-fc-ihagarikwa-na-kiyovu-sc-uko-umunsi-wa-22-wa-shampiyona-wagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-inyagiye-rutsiro-fc-6-1-police-fc-ihagarikwa-na-kiyovu-sc-uko-umunsi-wa-22-wa-shampiyona-wagenze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)