InyaRwanda Music: Chriss Eazy ku isonga! Indi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu mu Rwanda ubajije umuntu wese hari indirimbo ashobora ku kubwira ko azi atari uko imaze igihe kinini ahubwo uburyo yinjiranye imbaraga zikomeye yaba mu kuyamamaza, uko ikoze n'ibindi.

Uy'umunsi tukaba twabateguriye urutonde rw'indirimbo zikomeje guhiga izindi yaba ku mbuga zicururizwaho umuziki aho nko kurwa Youtube indirimbo itamaze ibyumweru bibiri ariyo yihariye umusaruro w'inshuro yarebwe nabari mu Rwanda.

Iyo ikaba ari nayo iyoboye urutonde rwa inyaRwanda Music kuko hashingiwe ku bitekerezo by'abakunzi b'umuziki bakurikira inyaRwanda n'ibindi bitangazamakuru by'amajwi n'amashusho iri hejuru cyane yitwa 'Edeni' ya Chriss Eazy.

Ikurikirwa n'indirimbo ya Davis D yitwa 'Truth or Dare' iyi kuva yasohoka ntirava mu InyaRwanda Music Top 10 aho igenda isimburanya imyanya ariko igakomeza kugumamo bitewe nuko abantu bakomeza kuyishimira.

Umutima w'umusirikare ya Rocky Kimomo yahurijemo Sean Brizz na Fireman mu mashusho yayo hagaragaramo n'ibyamamare bitandukanye nayo inkuru yayo bigaragara ko yakoze ku mutima wa benshi.

Hari kandi Selebura indirimbo imaze igihe gito isohotse ariko yahise igira igikundiro cyo hejuru byatumye ihita izamuka cyane kuri uru rutonde iza ku mwanya wa kane uretse kuba ikunzwe n'umuhanzi ubwe arakunzwe ndetse akunda kwamamaza ibintu bye mu buryo bumeze nko gushotorana.

Ababyibuka neza bazi ukuntu ijya kujya hanze yabanje guca igikuba avuga ko yari yaratanze agahenge bityo abandi bahanzi bashyira hanze indirimbo mu gihe atarashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2023.

Umuhoza indirimbo ya Yago nayo iri muzikomeje kuryohera abantu by'umwihariko abakundana dore ko ari nabo yayigeneye wumvise imyandikire yayo n'ibihe yasohocyeyemo uy'umuhanzi akaba anaherutse gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi 10 na 'audiomark' batanga icyizere.

Izi zikurikirwa n'izindi zirimo Liquor Store ya Fifi Raya umwe mu bahanzikazi batanga icyizere, Grateful ya Meddy umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda no mu Karere.

Reka hashye ya Nel Ngabo uretse uburyo ikozemo bwihariye bigaragara ko yamaze igihe ayitecyerezaho amashusho yayo nayo yarushijeho gutuma abantu bayikunda arimo umukobwa uba winyonga bikomeye.

Iminsi myinshi ya Dany Nanone ni indirimbo uy'umuraperi usoje amasomo ye ku Nyundo aba aramutsamo abamukunda avuga ko yongeye kugaruka yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho yayo bigaragaza koko uy'umuraperi yamaze kwiyungura ubumenyi mu muziki busumbyeho.

Hari kandi indirimbo yitwa 'Boo and Bae' ya Alyn Sano umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ndetse uvuze uwo kuba yaserukira u Rwanda yaza imbere kuko ari we uri gukora cyane ndetse aheruka no kwegukana ibihembo bitandukanye birimo nicya Kiss Summer Awards.

Nyuma y'indirimbo 10 zikunzwe hari izindi twabahitiyemo udakwiye gucikwa ziganjemo inshyanshya nka Kuwa 3 ya Jowest yakoze agaruka ku buzima yanyuzemo muri gereza yamazemo iminsi igera kuri 20, Diyama ya Fela Music abasore bari kuzamuka neza babiri bavukana.

Slow whine y'umunyarwanda Cedric Kgboy umuhanzi w'umuhanga  ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada aho amaze imyaka itari micye atuye anakorera.

Keza ya Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iy'iminsi yaba mu ndirimbo akorana n'abandi bahanzi barimo nabo hanze y'u Rwanda nize ku giti cye.

Hari kandi Komusa ya Confy uheruka gutaramira abantu mu gitaramo cya Kigali Jazz aho yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi muzamahanga barimo itsinda rya B2C na Kidum umunyabigwi w'umurundi wigaruriye imitima yabatagira ingano mu Karere k'Ibiyagabigari.

InyaRwanda Music Top 10:Urutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe udakwiye gucikwa Chriss Eazy umuziki wamaze kuba ubukombe ndetse abafana yamaze kugwirarurira imitima yabo kubwinshiCedric Kgboy ukorera umuziki we ku mugabane w'Amerika idarapo ry'u Rwanda ari kurizamuraConfy yongeye gukora mu nganzo akora indirimbo nshya iri no muzo yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na B2C na KidumIjwi ry'uyu musore Kivumbi King n'imyandikire ye byamaze kuba ikindi kintu gituma indirimbo yose arimo inyura abakunda umuziki nyarwandaAbasore bavukana bazwi nka Fela Music bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Imboni', 'Icyihebe' bashyize hanze iyo bise 'Diyama'Jowest wari watawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare akaza kurekurwa yifashishije ubuzima yanyuzemo ashyira hanze indirimbo yise 'Kuwa 3' ari na wo munsi yafunzweho

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'EDENI' YA CHRIS EAZY

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'DIYAMA' YA FELA MUSIC

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'KUWA 3' YA JOWEST

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'SLOW WHINE' YA Cedric KGBOY

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'KEZA' YA KIVUMBI KING

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126693/inyarwanda-music-chriss-eazy-ku-isonga-indirimbo-10-zikunzwe-udakwiye-gucikwa-126693.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)