Kongera imodoka rusange, interineti yihuta no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nama yitabiriwe n'Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n'abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Wari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Muri uyu mushyikirano habaye n'umwanya wo kwerekana uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize, no gusinya amasezerano y'imihigo mishya.

Ibiganiro byatanzwe n'abantu banyuranye byibanze ku ngingo zirimo, ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire ryo mu 2022; guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge bwubakiye ku muryango no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yamaze iminsi ibiri ibera muri Kigali Convention Center yafatiwemo imyanzuro 13 irimo ijyanye n'ubukungu, uburezi, ubuzima, imibereho myiza n'uburere mboneragihugu.

UBUKUNGU:

1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

• Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

• Gufasha aborozi kongera umukamo;

• Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

• Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza, kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

UBUREZI:

8. Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri, kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

• Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

• Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

• Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

UBUZIMA:

9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa, aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa, hagamijwe kwirinda indwara.

11. Kuvugurura ibikorwa remezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

IMIBEREHO MYIZA:

12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

• Gukumira amakimbirane mu miryango;

• Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

• Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa

n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

• Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga, kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

• Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

• Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

UBURERE MBONERAGIHUGU:

13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127012/kongera-imodoka-rusange-interineti-itihuta-nigwingira-mu-banaimyanzuro-13-yumushyikirano-127012.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)