Jado Castar yabonye umusimbura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi 10 yeguye ku nshingano ze nk'Umuyobozi wa 2 wungirije ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe nyarwanda ry'umukino wa Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yasimbuwe na Geoffrey Zawadi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, habaye Inteko Rusange Idasanzwe y'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ku murongo w'ibyigwa hari ingingo 2, gahunda ya shampiyona n'amarushanwa ateganyijwe mu mwaka wa 2023 ndetse no kuzuza inzego.

Hagombaga gushakwa umusimbura wa Jado Castar weguye ku mwanya we wa visi perezida wa 2 ushinzwe amarushanwa muri FRVB.

Uyu mugabo usanzwe ari n'umunyamakuru wa siporo akaba na nyiri B&B FM, yeguye muri Gicurasi 2022 aho yavuze ko bitewe n'aho avuye (yari afunguwe) atari kubasha kuzuza inshingano ze.

Abanyamuryango ba FRVB nyuma y'amezi 10 yeguye bakaba batoye Zawadi Geoffrey nk'umusimbura wa Jado Castar. Zawadi akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa REG VC.

Zawadi Geoffrey yatorewe kuba visi perezida wa 2 wa FRVB ushinzwe amarushanwa
Yasimbuye Jado Castar weguye muri Gicurasi 2022



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jado-castar-yabonye-umusimbura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)