Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira imikino  ihuza ibihugu bigize umuryango w'abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'iburasirazuba (EAPCCO).

Ni amarushanwa azamara icyumweru, aho azatangira ku wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe, ahuza abitabiriye imikino 13 itandukanye, baturutse mu bihugu 8 bigize uyu muryango.

Ni ku nshuro yayo ya 4, ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro.'

Muri iyo mikino harimo umupira w'amaguru, netball, volley ball, basketball, darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe, kurasa n'indi itandukanye.

Ibihugu bizitabira iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y'Epfo, Ethiopia ndetse n'u Rwanda ruzakira irushanwa.

Imikino izabera ku bibuga 20 bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera mu gihe umuhango wo gufungura amarushanwa uzabera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, uwo gusoza ubere kuri BK Arena.

Imikino kandi izaba itambuka irimo kuba ako kanya  ku murongo wa You Tube wa Polisi y'u Rwanda.

Izitabirwa n'abakinnyi barenga 1250 bagize amakipe 83 ahagarariye inzego za Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, arimo ay'abagabo 55 n'ay'abagore 28.

Polisi y'u Rwanda izitabira amarushanwa yose uko ari 13.

Mu nama n'abanyamakuru ku mikino ya EAPCCO yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, CP John Bosco Kabera yavuze ko kwinjira ku mikino yose ya EAPCCO ari ubuntu. 

Yagize ati: 'Aya ni amakipe ya Polisi, ariko anahagarariye igihugu muri rusange. Turahamagarira abanyarwanda bose kuza gushyigikira amakipe yabo.'

Komiseri w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, CP Bruce Munyambo, yavuze ko imyiteguro yo kwakira iyi mikino yateguwe neza kandi ko hari icyizere cy'uko izagenda neza.

Yagize ati: 'U Rwanda rwiteguye neza kwakira imikino ya EAPCCO kandi ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'itangazamakuru ni ntamakemwa, niyo mpamvu tubashishikariza nk'uko bisanzwe kuba abafatanyabikorwa bacu beza kugira ngo iyi mikino imenyekane kandi ishyigikirwe na benshi u Rwanda rubashe gutsinda.'

Imikino ya EAPCCO igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi zo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, guteza imbere impano z'abapolisi mu mikino itandukanye no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w'abaturage mu bihugu bigize uyu muryango hashingiwe ku bunararibonye bw'inzego za Polisi zo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango.

Ku nshuro ya mbere imikino ya EAPCCO yabaye mu mwaka wa 2017 ibera muri Uganda, ku nshuro ya kabiri yakirwa na Tanzaniya muri 2018, mu gihe ku nshuro ya 3 yabereye muri Kenya mu mwaka wa 2019.

Yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ku nshuro ya kane, iza guhagarikwa n'icyorezo cya COVID-19.

Ku nshuro ya gatatu, ku rutonde u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, rwegukana imidari 46; irimo 27 ya zahabu, itandatu ya feza na 13 ya bronze.

EAPCCO ni urwego rwa za Polisi mu karere rugizwe n'ibihugu binyamuryango 14.

Yashinzwe mu mwaka w' 1998, igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi n'ingamba zihuriweho zo gusangira amakuru ajyanye n'ibyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

The post Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-basaga-1200-bagiye-guhurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-eapcco-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yiburasirazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakinnyi-basaga-1200-bagiye-guhurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-eapcco-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yiburasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)