Amavubi adafite Kwizera Olivier 11 ashobora kuzabanza mu kibuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bneshi batunguwe no kumva ko ku munota wa nyuma umunyezamu Kwizera Olivier, umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, atazaboneka ku mukino wa Benin kubera imvune.

Ni umukino w'umunsi wa 3 uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe muri Benin, n'uw'umunsi wa 4 uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2023 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Ivory Coast.

Amakuru avuga ko yagize ikibazo cy'imvune mu mukino wa shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1 uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023.

Amavubi yamaze guhaguruka mu Rwanda ndetse ubu yageze muri Etiopia aho agomba kubanza gukina umukino wa gicuti na Ethiopia ku munsi w'ejo ku Cyumweru akabona kwerekeza muri Benin.

Mu bakinnyi 26 umutoza yahagurukanye harimo abanyezamu 2 gusa ari bo Ntwali Fiacre na Ishimwe Pierre.

Bivuze ko Ntwali Fiacre agomba guhita afata umwanya wa Kwizera Olivier akaba ari we ubanza mu kibuga.

Abakinnyi 26 umutoza yahagurukanye

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)

Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)

Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), na Habimana Glen (Victoria Rosport)

11 umutoza ashobora kuzabanzamo

Umunyezamu: Ntwali Fiacre

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel

Abakina hagati: Bizimana Djiad, Rafael York na Niyonzima Ally

Ba rutahizamu: Habimana Glen na Meddie Kagere

Fiacre agomba gusimbura Kwizera Olivier



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-adafite-kwizera-olivier-11-ashobora-kuzabanza-mu-kibuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)