Gen Kabarebe yavuze uko yakuze yanga kuba 'umusirikare' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igisubizo yahaye umwe mu bagera kuri 600 bitabiriye ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi n'abakarani.

Barimo kandi abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

Rwari rwahurijwe hamwe muri gahunda minisiteri irufite mu nshingano, Umujyi wa Kigali n'izindi nzego zateguye yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo kubaza ibibazo, umwe yabajije Gen Kabarebe uko byagenze ngo yinjire mu gisirikare n'uko yari abayeho mbere yo kuba umusikare.

Gen Kabarebe yavuze ko mbere yari umwana nk'abandi baba bafite inzozi zitandukanye, ari umunyeshuri ariko igihe kigeze aza kwisanga asigaranye amahitamo amwe yo kujya mu gisirikare.

Ati 'Nagiye mu ngabo kimwe n'abandi. Igihe kigeze nanjye nza mu zindi ngabo zabohoye igihugu. Mbere yo kukijyamo nari umunyesburi ariko niba hari ikintu nangaga yari umusirikare kubera amateka mabi nanyuzemo.'

Gen Kabarebe yavuze kandi ukuntu ubwo we n'umuryango we bari mu buzima bw'ubuhunzi muri Uganda hari igihe yanyuze ku basikare ba Milton Obote [wari perezida wa Uganda], maze bamurasaho urufaya rw'amasasu.

Ati 'Hari abo nanyuzeho muri Uganda bari aba Obote, yangaga Abanyarwanda, ndabakwepa njya ku rundi ruhande. Bambonye bareka gukina amakarita bakinaga barandasa, nkatinya kwiruka... Ngira Imana ntibandasaho ngo bampamye.''

'Nakuze mbanga, mu 1982 nabwo nongeye gukubitana n'abasirikare b'u Rwanda, icyo gihe twaraje batwirukanye muri Uganda, abasirikare ba Uganda batuzana mu Rwanda."

Yakomeje ati "Abo baraturebye bati 'u Bugande burabanze no mu Rwanda ntimwemerewe kuhaza, bivuze ko n'Imana ibanga, mwigumire muri ayo'.'

Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumaga adakunda igisirikare ari uko abo yagiye ahura na bo akiri muto muri Uganda bagiraga ikinyabupfura gike.

Ati 'Icyatumaga ntakunda abasirikare ni ukubera ikinyabupfura gike abo twagiye duhura ndi muto bari bafite.'

Gen Kabarebe avuga ko ibi byose biri mu byatumye atangira gukunda igisikare, kugeza yiyemeje we na bagenzi be bari mu buhungiro, kuza kubohora igihugu.

Inkuru wasoma: Gen Kabarebe yavuze indangagaciro zikomeye Maj Gen Paul Kagame yatoje Inkotanyi ku rugamba

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko yabyirutse yanga kuba umusirikare
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary n'Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, bahaye ibiganiro urubyiruko
Abarenga 600 bitabiriye ibi biganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-uko-yakuze-yanga-kuba-umusirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)