FIFA yatangije gahunda yo guteza imbere ruhag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yabereye mu kigo cy'amashuri cya IPRC Kigali giherereye Kicukiro, yitabiriwe n'umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'uburezi Twagirayezu Gaspard, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, Perezida wa FERWAFA, Olivier Mugabo n'abandi bayobozi ba FIFA barimo Youri Djorkaeff, Houssine Kharja, Amanda Dlamini na Herita Ilunga.

Mu ijambo ryatanzwe n'umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura kuri sitade ya IPRC Kicukiro yari iteraniyeho abanyeshuri barenga 100, bo mu bigo bya Leta guhera ku myaka ine kugera kuri 12;

Yagize ati "Iyi gahunda ifite intego imwe binyuze muri uyu mukino mwiza, kwigisha abana ubumenyi bwo mu buzima busanzwe kugira ngo barusheho kwihanganira ubudasa no kwakira itandukaniro babonana abandi, barusheho kuba maso ku Isi dutuye no kurengera ibidukikije."

Yakomeje agira ati "Hazabaho kandi kwiga uburyo bwo kubaha igihugu, kubaha abakuru, kubaha abaturage muri rusanjye, uburyo bwo kwakira kuba watsindwa, uburyo ushobora gusesengura kunanirwa no gusubira inyuma ugahangana n'ibibazo bishya."

Yongeyeho ati "Iyi gahunda igamije guhindura abana bacu (miliyoni 700 z'abana biga ku Isi) abaturage beza biteguye guhangana n'impinduka. 

Mu Rwanda twamaze guhugura abatoza 25, bivuze ko gahunda yiteguye kuba yatangizwa mu mashuri 4000, kandi vuba imipira 20,000 izoherezwa mu gihugu kugira ngo itangire gukinwa, kugira ngo abana bawe, abana bacu bagire uruhare runini mu iterambere."

Umuyobozi ushinzwe 'Football for Schools', Madamu Fatimata Sidibe nawe yari yitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi gahunda mu Rwanda, ndetse anashimangira ingaruka nziza yagize ku Isi hose.

Yagize ati "Football for Schools ni gahunda nziza. Kuyimurika mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye." Yakomeje agira ati "Twese hamwe turi gutanga umusanzu mu kongerera umunezero abana barenga 100, bari hagati y'imyaka ine na 12 bitabiriye iserukiramuco rya F4S muri Kigali."

Yasoje ashimira Leta y'u Rwanda ku bufatanye bwayo mu gutangiza uyu mushinga mu mujyi wa Kigali, ndetse n'abafatanyabikorwa bayo barimo Generation Amazing.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Jassim Al Thani na Salem Al Hamri baturutse mu biro bya Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar, n'abayobozi ba General Amazing, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo. 

Gahunda ya F4S yatekerejwe bwa mbere kuzanwa mu Rwanda muri 2018, mu nama ya munani ya FIFA ikaba ari nayo nama ya mbere ya FIFA yari ibereye mu Rwanda. Mu mwaka wakurikiyeho FIFA yasinyanye amasezerano na UNESCO yo kuyishyira mu bikorwa.

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri CECAFA gitangije iyi gahunda n'igihugu cya 14 muri Afurika mu kuyishyira mu bikorwa, ndetse ibi bikozwe ubwo habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rwakire inama ya 73 ya FIFA izatorerwamo umuyobozi mukuru wayo. 

Abayobozi batandukanye mu Rwanda bifatanyije n'abayobozi ba FIFA mu gutangiza gahunda ya 'Football for Schools'

Football for Schools ni gahunda igamije guteza imbere umupira w'amaguru mu mashuri

Iki gikorwa kitabiriwe n'abana bagera ku 100 baturutse mu bigo bya Leta bitandukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127058/fifa-yatangije-gahunda-yo-guteza-imbere-ruhago-mu-mashuri-yo-mu-rwanda-127058.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)