Dani Alves ushinjwa gufata ku ngufu yandikiye ibaruwa ikomeye umugore we ushaka kumusiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaruwa DANI Alves yandikiye umugore we ushaka ko batandukana yashyizwe ahagaragara mu gihe we akomeje gufungwa nyuma y'ibirego bivugwa ko yasambanyije umugore mu kabyiniro ku ngufu.

Uyu mukinnyi wahoze akinira FC Barcelona yandikiye ibaruwa ivuye ku mutima uyu wahoze ari umugore we Joana Sanz w'imyaka 29, ari muri gereza ya Brian 2 aho afungiye ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu.

Yagize ati "Mukundwa Joana,hashize imyaka umunani yuzuye urukundo,kwitanaho,kubahana no guhana ibyishimo.

imyaka yashize ku ruhande rwawe ibintu byose byasaga nk'ibyoroshye kandi bishimishije.

"Wowe n'abana banjye, Dani Filho na Victoria, ni cyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye.

"Twakuriye hamwe kuva umunsi twahuye, kuva ku munota wa mbere twatangiriye ubuzima hamwe.

"Muri iyo myaka yose twarafatanyije,turakomezanya buri wese yita ku buzima bwa mugenzi we.

"Ubu, muri ibi bihe bitoroshye,mbabajwe n'icyemezo cyawe kandi ndifuza ko ubuzima bwampa andi mahirwe yo kongera kugukunda.

"Ndumva ububabare ibintu bitari byo turimo byaguteye kandi ndumva ko udashoboye kwihanganira igitutu cyose.

"Ibintu ndegwa ntibisanzwe kuri njye, no ku ndangagaciro zayoboye ubuzima bwanjye: urukundo, kubahana n'imbaraga.

"Nzakomeza kurwana nk'uko nahoze mbikora, nshyigikiwe n'abari iruhande rwanjye kugira ngo nereke isi yose ko ndi umwere.

"Nzarwana kugeza ku ndunduro bitewe n'urukundo rutagira akagero rw'abana banjye, ababyeyi banjye ndetse n'abakomeje kumba iruhande, kugira ngo mpamye ko ndi umwere ku isi yose."

Dani Alves yemereye urukiko ko yaryamanye n'uyu mukobwa babyumvikanyeho ariko atamufashe ku ngufu nkuko abishinjwa.

Ntabwo haramenyekana igihe urubanza rwe ruzabera.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-ushinjwa-gufata-ku-ngufu-yandikiye-ibaruwa-ikomeye-umugore-we-ushaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)