Cristiano Ronaldo yoherereje indege yuzuyemo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu barenga ibihumbi 47 bamaze gupfa naho abandi miliyoni 5 ntaho kuba bafite, nyuma y'ikiza cy'umutingito uremereye wibasiye Turkey na Syria.

Nk'uko The Mail yabyanditse kuri iki Cyumweru, Cristiano Ronaldo w'imyaka 38 yohereje indege yuzuyemo ubufasha ku baturage bakiri bazima bagizweho ingaruka n'uyu mutingito. Muri iyi ndege harimo ibiribwa, ibyo kuryamaho, ibiringiti, ibitanda, ibiryo by'abana, amata n'ibikoresho byo kwa muganga bifasha mu bikorwa by'ubutabazi.

Ibi bikorwa by'ubutabazi ku baturage ba Turkia na Syria ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi abikoze, kuko no mu minsi yashize yatanze ubufasha bwo gushyira umukono ku myenda ye agikina muri Juventus ubundi ikagurishwa amafaranga yavamo akajya gutanga ubutabazi. Yari yabiganirijweho na Merih Demiral ukomoka muri Turikia, bakinanye muri Juventus.

Cristiano Ronaldo asanzwe azwiho kugira umutima ufasha bitewe n'ibikorwa yagiye akora mu bihe bitandukanye, yishyuye ibihumbi 69 by'amayero kugira ngo habagwe umwana wari afite ikibazo ku bwonko. 

Uyu mukinnyi yishyuye kandi ibihumbi 137 by'amayero bijya kurwanya kanseri iwabo muri Portugal, ndetse kandi yanatanze miliyoni 1 y'amayero afasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu gihugu avukamo cya Portugal.

Uko umutingito wangije amazu y'abaturage


Cristiano Ronaldo ugira umutima ufasha






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126725/cristiano-ronaldo-yoherereje-indege-yuzuyemo-bufasha-ku-baturage-bazahajwe-numutingito-mur-126725.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)