EPL: Liverpool yurije Manchester United igiti... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru saa kumi n'ebyiri n'igice kuri Anfield, habereye umukino ufatwa nk'uwa mbere ukomeye mu Bwongereza, Liverpool iri kuva mu bihe bibi yacakiranye na Manchester United yari iri mu bihe byiza. Umukino ubanza wari warangiye Manchester United ariyo itsinze ibitego 2-1, ariko Liverpool uyu munsi yaje ikora ibitangaza.

Abakinnyi 11 ba Liverpool babanje mu kibuga: Alisson; Alexander-Arnold, Konaté, Van Dijk, Robertson; Henderson, Fabinho, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Gakpo.

Umukino watangijwe na Manchester United, ariko batangira bakorera amakosa abakinnyi ba Liverpool mu kibuga hagati. Ku munota wa 2 gusa, Elliot yashatse gutungurana arekura ishoti ariko Lisandro Martinez aba maso arikuramo n'umutwe.

Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: De Gea; Dalot, Varane, Martínez, Shaw; Casemiro, Fred; Antony, Bruno Fernandes, Rashford na Weghorst.

Liverpool yatanze Manchester United mu mukino, bituma ikomeza kwiharira umupira inanyuzamo ikagera imbere y'izamu. Nk'ibisanzwe Manchester United isanzwe icungira kuwirukankana imipira, ku munota wa 9 babigerageje maze Antony arekura ishoti ariko Alisson arishyira muri koroneri.

Liverpool niyo yakomeje kubona amahirwe yo gutsinda kurusha Manchester United, ariko bakayapfusha ubusa nk'aho ku munota wa 21 Robertson yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, ariko Nunez aratinda bituma Lisandro Martinez awukuraho.

Mu minota 26 Manchester United yariye amavubi ndetse inarata ibitego 2 byabazwe, icyaraswe na Bruno Fernandes ashyira ku mutwe ariko umupira ukanyura impande y'izamu, ndetse n'icya Marcus Rashford ashaka gushota ariko umuzamu wa Liverpool aratabara. 

Gakpo watsinze igitego cya 1

Ku munota wa 38 Casemiro yahaye umupira mwiza Antony asigarana n'izamu gusa, ariko aratinda bituma Virgir ahagera aratabara. Kuwa 43 Liverpool yahise ibakosora itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Cody Gakpo, ku mupira yari ahawe na Andy Robertson ndetse n'igice cya mbere gihita kinarangira.

Liverpool yinjiranye igitego mu gice kabiri, ubwo Harvey Elliott yatanganga umupira mwiza imbere y'izamu maze Darwin Nunez agahita ashyiramo umutwe mwiza nta kuzuyaza biba 2-0.

Ku munota wa 50, amaze kwandagaza myugariro Lisandro Martinez akabandagara ku butaka, yacometse agapira keza maze Cody Gakpo wari hejuru cyane muri uyu mukino ahita awurenza De Gea nta kuzuyaza biba 3-0.

Ku munota wa 56, Liverpool yongeye kubona uburyo bw'igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri, Konaré ashyiramo umutwe umupira unyura ku ruhande gato cyane.


Salah watsinze igitego akanatanga umupira uvamo igitego

Erick Ten Hag utoza Man United yahise akora impinduka, yinjiza mu kibuga Scott Mc Tominay na Alejandro Garnacho akuramo.

Ku munota wa 66, Darwin Nunez wa Liverpool yamanukanye umupira yihuta cyane awucomekera Gakpo, Mc Tominay agerageza kuwukuraho biba iby'ubusa usanga Mohamed Salah ahita atera ishoti rikomeye cyane n'akaguru k'iburyo, umupira ugonga umutambiko nyuma yo kuruhukira mu rushundura, biba 4-0.

Ku munota wa 75, nyuma yo kumara umwanya muremure Liverpool yakambitse imbere y'izamu rya Man United, kapiteni Jodan Henderson yakaraze umupira mwiza imbere y'izamu maze Darwin Nunez azamuka nka kagoma maze astinda igitego cya gatanu n'umutwe.

Ku munota wa 84, Mo Salah yatsinze igitego cyuzuza urunganda, ibyatumye abakinnyi batatu b'imbere ku ruhande rwa Liverpool buzuza ibitego bibiri kuri buri umwe.

Ku munota wa 88, Roberto Firmino yahindukiye neza by'abataka, maze abatiza Man United Nyandwi ku mupira yari acomekewe na Mohamed Salah.







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126731/epl-liverpool-yurije-manchester-united-igiti-ihita-igitema-126731.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)