Sarah Sanyu yakoze indirimbo yise umunsi mus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi wamenyekanye ku izina rya Sarah Sanyu uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo yise 'umunsi mushya' yuzuyemo ishimwe rikomeye, ndetse na byinshi yifuza ku Mana.

Sarah yamenyekanye muri Chorale Ambassadors of Christ, ibarizwa mu Itorero ry'Abadiventiste  b'Umunsi wa 7. Ijwi rye ryiza ritangaje ryakunzwe na benshi, nyuma atangira kuririmba indirimbo ze bwite.

'Umunsi mushya' ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba kudapfusha ubusa amahirwe ahawe mu buzima, no gusaba imbaraga zo kunesha imitego umwanzi atega.

Iyi ndirimbo yibutsa ikanakangurira abantu guha agaciro ibyo bakorerwa n'Imana, harimo kuba babonye umunsi mushya, umugisha bahabwa ku buntu, n'ibindi.

Yagize ati 'Umunsi mushya Data umpaye ndashimye, uyu mwuka untije ni ukuri Data ndashimye, reka ribe itangiriro ry'ubuzima bushya, nshiye bugufi Data unyumve'.

Sanyu wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Ahora hafi yawe' yakoranye na musaza we Manzi ndetse n'umugore we Eunice', 'Mukunzi we' n'izindi.

Mu kiganiro Sarah Sanyu yagiranye na InyaRwanda yavuze ku ndirimbo ye nshya yamaze kujya ahagaragara, avuga no kumikoranire ye na Kina music.

Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku mahirwe iba yabahaye, kandi yibutsa abantu kuzirikana ko hari benshi baba batagize ayo mahirwe kandi ntacyo babarusha.

Akomeza avuga ko ku bijyanye no kuba yarahisemo gukorera indirimbo ye muri Kina Music byatewe n'uko Kina Music iri muri Label nziza mu Rwanda mu gukora umuziki neza, kandi ko yishimira uruhare igira mu gufasha abahanzi.

Yagize ati 'Kina Music iri muri Label zikora production neza, ndetse ni abanditsi beza. Ikirenze kuri ibyo batanga serivise nziza'.


Avuga ko gukorera indirimbo muri Kina Music ntako bisa, kuko basobanukiwe no gukora umuziki mu buryo bwiza kandi bugezweho.

Umuramyi w'indirimbo ziramya Imana, Sarah abwira abakunzi b'ibihangano bye ko bagomba kwitega ubutumwa bwiza buhembura, yiteguye kunyuza mu bihangano bye.

Sanyu Sarah ashimira abakunzi be bakomeza kumuba hafi, yaba abo mu Itorero ry'abadiventiste  b'umunsi wa 7 n'abo mu yandi madini. Indirimbo ze avuga ko zitagenewe abantu runaka ahubwo zigenewe abantu bose, kandi ko ubutumwa buzikubiyemo bufasha imitima ikeneye kumenya Imana.


Sarah Sanyu avuga ko uburinzi bw'Imana buduhoraho amanywa n'ijoro, turiho kubwayo. Â 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUNSI MUSHYA" YA SARAH SANYU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126727/sarah-sanyu-yakoze-indirimbo-yise-umunsi-mushya-ikorwa-na-kina-music-video-126727.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)