Bugesera: Baciye umuvuno mu buhinzi nyuma y'uko izuba ryatumye abarenga 12.000 bagaburirwa na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ngamba nshya zafatiwe mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023, ikaba yahurijwemo abanyamuryango babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi barimo abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere, ku mirenge n'abacuruza inyongeramusaruro.

Mu Karere ka Bugesera kahuye n'izuba ryinshi ryatumye abaturage batera imyaka batinze abandi yumira mu mirima mu Gihembwe cya Mbere cy'uyu mwaka.

Ku buso bungana na hegitari ibihumbi 33 hari harahinzwe nibura hegitari 5000 ndetse ni zo zezeho imyaka ku kigero gishimishije nyuma y'uko abaturage baturiye ibiyaga bahawe moteri yo kuhira.

Habonetse toni ibihumbi 22 z'umusaruro wose mu gihe ubusanzwe bezaga toni ibihumbi 45 z'ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Bimwe mu bihingwa bitishwe n'izuba birimo umuceri, imyumbati mu gihe ibigori babonye umusaruro ungana na ½ cy'uwari witezwe.

Nyirahabimana Esther utuye mu Murenge wa Mareba yari yahinze ibigori kuri hegitari ebyiri, ubwo izuba ryiyongeraga ngo Leta yamuhaye lisansi barabyuhira, kuri toni eshanu yari gukuramo ngo yabonyemo toni ebyiri.

Rurangirwa Eric utuye mu Murenge wa Ntarama aho anahagarariye koperative ihinga ibigori n'ibishyimbo, yavuze ko bahinze ibishyimbo kuri hegitari imwe bagakuramo ibilo 36 kubera izuba.

Yavuze ko bibabaje gushora amafaranga menshi ntubone umusaruro asaba Leta 'gufata ingamba'.

Umukozi w'Akarere ka Bugesera ukuriye Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, Singenibo Jean Damascène, yavuze ko hari abahinzi batabonye umusaruro bakomeje gutungwa no guhingira abandi mu gihe indi miryango ibihumbi 12 yagaburiwe na Leta.

Yashimangiye ko kuri ubu bafite gahunda yo gushishikariza abahinzi kugira ubwishingizi kugira ngo nibura nihava izuba ryinshi bajye bishyurwa.

Yakomeje ati 'Ingamba dufite ni uko ibihingwa byinshi tuzahinga muri iki gihembwe cy'ihinga yaba ibigori, ibishyimbo, soya n'imboga byose byemerewe ubwishingizi. Dufite ingamba ya mbere yo kubashishikariza ko ahantu hose umuntu ahinga ahashyira mu bwishingizi, abantu kandi bahinge bya bihingwa byihanganira izuba, bashyire imbaraga mu guhinga imboga n'imbuto bitanga amafaranga vuba.''

Singenibo avuga ko kuri ubu ubutaka bwose bukenewe guhingwa bamaze kuburima hakiri kare ku buryo ngo nibabona imvura bazahita batera.

Komiseri w'Ubukungu muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko imwe mu myanzuro bafashe harimo kurushaho kwegera abaturage bakitegura igihembwe cy'ihinga hakiri kare ku buryo ngo banabegereza inyongeramusaruro n'ibindi nkenerwa byose.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi, Sendege Norbert, we yavuze ko muri iki gihembwe abaturage ba Bugesera basabwa gukoresha inyongeramusaruro nyinshi ndetse bakanashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe byazagira ikibazo bazabashe kwishyurwa.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugesera biyemeje kongera imbaraga mu buhinzi barushaho gufasha abaturage
Rurangirwa Eric yavuze ko bahombye cyane ariko ngo bafashe ingamba zirimo kuhira no gushinganisha ibihingwa byabo
Komiseri w'Ubukungu mu Muryango FPR-Inkotanyi, Asiimwe Joanna, yavuze ko bizeye ko iki gihembwe kizagenda neza nyuma y'uko bagiye kwegera abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-baciye-umuvuno-mu-buhinzi-nyuma-y-uko-izuba-ryatumye-abarenga-12-000

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)