Bayanni na Symphony baryohereje abanya-Kigali... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Symphony Band yageze ku rubyiniro saa yine n'igice bageza ahagana saa munani. Baririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda byo hambere nka 'Ingendo y'abeza' n'izindi zo mu Rwanda rwo hambere.

Baririmbye zigezweho nka Rush ya Ayrra Star, Clam Down ya Rema, Henzapu ya Melodie n'izindi.

Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry'umuziki i Muhanga.

Symphony yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo 'Urubambye Ingwe' ya Kamaliza, 'Agasaza' ya Masamba n'izindi.

Mugengakamere Joachim avuga ko icyo gihe babonye ayo mahirwe ubwo Sebeya Band yari isanzwe icuranga mu bitaramo byinshi mu Rwanda yanafashaga abahanzi muri Primus Guma Guma Super Star; yari yaragiye muri Canada.

Mbere yo gucuranga indirimbo barabanza bakazikorera umudiho [beat] akaba ariwo bifashisha n'ibindi bikoresho by'umuziki, mu bitaramo bitandukanye bakunze kwitabira.

Bakurikiwe na Dj Tyga wacuranze indirimbo zitandukanye zigezweho n'iza zirimo "Peace of mind" ya Shemi, "Umushonji uguye isari" ya Bulldogg na Diplomat n'izindi.

Oladokun[Bayanni] waririmbiye bwa mbere mu Rwanda uzwi mu ndirimbo nka 'Ta Ta Ta' ari nayo yamamaye cyane, ni umusore w'imyaka 25 wamenyekanye cyane guhera mu 2021.

Mu 2022 nibwo uyu musore wari watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya Fireboy, Jowo ya Davido na Felony ya CKay, yaje gusohora indirimbo ye yise 'African Beauty'.

Muri uyu mwaka yasinye muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazz iyi ikaba isanzwe ibarizwamo abarimo Ayra starr, Rema, Ruger n'abandi banyuranye.

Nyuma yo gusinya muri Marvin, Bayanni yahise asohora imbumbe y'indirimbo enye yise 'Bayanni EP', iriho indirimbo nka Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.

Uyu musore yageze ku rubyiniro buri gucya. Indirimbo ye yaririmbye asubiramo ni "Ta Ta Ta" ahita ava ku rubyiniro.

Ababishoboye bafataga amafotoUyu muhanzi ni ubwa aje mu Rwanda Uyu ni umwe mu bahanzi bagezweho Benshi bifuzaga gufatana ifoto na BayanniIbizungerezi byari byabukereye Bayanni yageze aho ajya mu bafana  Ibizungerezi byari byabukereyeDJ Tyga niwe wavanze imiziki Kamanda na Dj Rusam bari bizihiwe The Major muri Symphony ubwo we na bagenzi be bari bari ku rubyiniro Etienne wa Symphony ku rubyiniro Jameson yateye inkunga iki gitaramo Itsinda ryazanye na Bayanni 

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

AMAFOTO- Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127005/bayanni-na-symphony-baryohereje-abanya-kigali-mu-gitaramo-cyasojwe-mu-rucyerera-amafoto-127005.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)