Akanyamuneza ni kose kuri Rihanna na Asap Rocky bitegura kwibaruka umwana wa kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro gito Rihanna na A$AP Rocky bagiranye na Vanity Fair ubwo bari basohotse mu birori bya Oscars Awards 2023, bagize icyo bavuga ku byiyumviro byabo nk'abantu bagiye kwibaruka ubuheta. Rihanna yagize ati: ''Ndacyazungurutsa umutwe ngo numve koko ibi niba biri kuba kuko sindabyemera! Bibaye byihuse kandi byaradutunguye''.

Rihanna w'imyaka 35 yakomeje agira ati: ''Kuririmba muri Oscars ni ibintu nifuzaga byanshimishije kuba nabikoze ariko nishimye kurushaho kuko naririmbye ntwite umwana wa kabiri. Ibi si amateka yanjye gusa ahubwo ni ayacu twembi''.

Umuraperi A$AP Rocky nawe utahwemaga kumwenyura ubwo yarebaga umukunzi we ku rubyiniro aririmbo indirimbo yise 'Lift Me Up' yagize ati: ''Turishimye ko turi kumwe nk'umuryango hano kandi ko tugiye no kuwagura. Mu myaka 3 ishize uwari kubwira ko ibi bishoboka sinari kubyemera. Ni byiza ko twembi turi hano mu bihe nk'ibi''.

Rihanna na Asap babajijwe niba bajya batekereza ku mushinga wo kuba bakorana indirimbo dore ko bose ari abahanzi, Rihanna yasubije aseka ati: ''Tubitekereza buri munsi gusa ntitwababwora igihe tuzasohora indirimbo yacu. Abafana bacu tuzabatungura''.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-ni-kose-kuri-rihanna-na-asap-rocky-bitegura-kwibaruka-umwana-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)