Abanyarwanda bakabakaba miliyoni eshatu ntibigeze bakandagira mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu byinshi bifite ikigereranyo kiri hasi cy'abize ubisanga muri Aziya y'Amajyepfo, iy'Uburengerazuba, na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Utu turere n'ubundi ni two tubarizwamo abantu bakennye cyane ku isi.

Ku Isi hose abazi gusoma no kwandika uhurije hamwe abagore n'abagabo ni 86,3% nk'uko ikusanyamibare rya World Population Review ribigaragaza.

Abagabo bari hagati y'imyaka 15 gusubiza hejuru bazi gusoma no kwandika bangana na 90% mu gihe abagore ari 82,7%.

Mu bihugu bya mbere bifite abaturage benshi bazi gusoma no kwandika ku isonga haza Uzbekistan ifite abagera kuri 99,99% hagendewe ku bipimo byo mu 2018 na Ukraine ifite 99,97% hagendewe ku ya 2012.

Mu bifite abaturage bake bajijutse ku isonga haza Tchad ifite ijanisha rya 22,31%; Guinea (32,00%) na Sudani y'Epfo (34,52%).

Nko mu Karere u Rwanda ruhereyemo, imibare yo mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy'abazi gusoma no kwandika mu Burundi cyari 74,71 %; Tanzania ari 81,8 %, Uganda aru 79,% na 88, 86% muri RDC.

Ku ruhande rw'u Rwanda, ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire by'Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, bigaragaza ko 2.954.770 mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, batigeze bakandagira mu ishuri. Aba bangana na 22,3%.

Ibi bipimo bigaragaza ko mu bice by'imijyi abatarageze mu ishuri ari bake (18%) ugereranyije na 24% mu byaro.

Umubare w'abagore batageze mu ishuri uri hejuru ugereranyije n'uw'abagabo; ni ukuvuga 23% na 21 % nk'uko bikurikirana. Ikindi, abagabo bageze muri kaminuza ni benshi ugereranyije n'abagore (3,8 kuri 2,8%).

Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% (barenga miliyoni 6,5).

Bijyanye n'intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Itegeko rigenga uburezi kuri ubu rigena ko imyaka yo kwiga iva kuri itandatu kugeza kuri 11 mu mashuri abanza na 12 kugeza kuri 17 ku bo mu mashuri yisumbuye.

Nyamara kugeza ubu 81% by'abo bana ni bo biga. Abagera kuri 13% ntabwo biga na ho 6% ntibigeze bakandagira mu ishuri.

Iki kigero cy'imyaka cyari hagati ya 7 na 12 ku biga mu mashuri abanza na 12 na 18 ku bo mu yisumbuye ubwo ibarura rusange ry'abaturage rya 2012 ryakorwaga.

Ijanisha ry'abana bitabira ishuri mu byiciro byombi (amashuri abanza n'ayisumbuye) riratandukana ugereranyije n'agace baherereyemo. Nko mu Ntara y'Amajyaruguru ni 63% naho mu Mujyi wa Kigali bakaba 69%. Mu Karere ka Ngororero ni 58% mu gihe Nyamasheke ari 72%.

By'umwihariko mu biga mu mashuri yisumbuye, ni ukuvuga abo mu kigero cy'imyaka 13-18, abitabira ishuri ni 71% mu mijyi na 64% mu byaro.

Igipimo cy'abari mu cyiciro cy'abagomba kwiga amashuri abanza ni 89,3%; ab'igitsina gore nibo benshi ugereranyije n'ab'igitsina gabo.

Uburezi bugena iby'uburumbuke bw'abagore

Ibyavuye muri iri barura kandi bigaragaza ko umubare w'abana ku mugore umwe urimo kugabanuka bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro u Rwanda rufite, aho umugore umwe abarwaho abana 3,6 [hagati y'abana batatu n'abana bane] bavuye ku bana batandatu mu 2002.

Ubwo yasobanuraga iby'ibi bipimo mu Nama y'Umushyikiranomu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf, yavuze ko uyu mubare uzakurikiranirwa hafi kugira ngo utazamanuka cyane kuko hari igihe byateza ikibazo.

Uburumbuke bugenda buhinduka ugereranyije n'uko abagore bamaze igihe kirekire mu ishuri. Nk'abagore babashije kwiga kuva ku mashuri yisumbuye cyangwa gukomeza, ikigereranyo cy'abana babyara ni 3,4 ku mugore mu gihe abize abanza gusa ari 3,9 ku mugore.

Abanyarwanda bazi Igifaransa ni mbarwa

Abagera kuri 77% by'abaturage bazi nibura rumwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswayire.

Ikinyarwanda ni rwo rurimi rukoreshwa na benshi. 54% bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru bavuga Ikinyarwanda cyonyine, ni ukuvuga ko ari abarenga miliyoni enye.

Abagera kuri 14% bavuga Ikinyarwanda n'Icyongereza; 2% bavuga Ikinyarwanda n'Igifaransa (abarenga ibihumbi 165) mu gihe abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa ari 4% (basaga ibihumbi 331). Abatazi indimi nyinshi ni bake mu mijyi (6,5%) mu gihe mu ntara bari hagati ya 22,4% na 24,9%.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu 2015, yerekanaga ko 35% by'abagore bose mu Rwanda batazi gusoma no kwandika mu gihe mu bagabo bose bari mu gihugu 27% aribo batabizi.

Mu Banyarwanda bafite kuva ku myaka 15 gusubiza hejuru barenga miliyoni umunani abagera kuri 22,3% ntibageze mu ishuri
Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rya 2022 byagaragaje ko Abanyarwanda barenze miliyoni 13



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakabakaba-miliyoni-eshatu-ntibigeze-bakandagira-mu-ishuri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)