UN iratabaza amahanga yose! Umutingito umaze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutingito utarahabwa izina watitije isi uhereye mu birometero 18 byo munsi y'ubutaka, unyeganyeza intara zimwe na zimwe zo muri Turkey na Syria ufite igipimo cya 7,8, bituma ibikorwa remezo bisenyuka, imihanda n'imiturirwa bigwa ku bantu, bamwe barapfa abandi barakomereka.

Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikinyamakuru 'TIME' cyatangaje ko abantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n'iri sanganya ari ababarirwa mu 4300, mu gihe hari ababuriwe irengero n'abarembeye mu bitaro byo hirya no hino i Burayi no muri Aziya.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko agace fatizo (Epicentre) k'uyu mutingito kari mu Karere ka Elbistan ho mu Ntara ya Kahramanmaras muri Turkey, ari naho uyu mutingito washegeshe cyane kurusha ahandi.

WHO yatangaje kandi ko abahitanwa n'uyu mutingito bashobora gukomeza kwiyongera ndetse bakaba benshi cyane kurusha abo byamaze kumenyekana ko bahitanywe nawo, kubera ko hari amazu manini yagwiriye abantu akiri gucukurwa.

Hangiritse byinshi

Bamwe mu barokokeye mu Mujyi wa Osmaniye babwiye BBC ko ako gace katitiye bikomeye mu gihe cy'iminota irenze ibiri ku buryo inyubako amagana zose zasenyukiye rimwe bazireba, abari bitaruye amazu bakiruka bagana ahisanzuye.

Umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye (UN), Bwana Antonio Gutierrez yatabaje amahanga yose ayasaba gufata mu mugongo no kurwanirira Turkey na Syria bahuye n'ibyago bikomeye, bagahabwa ubafasha bwose bushoboka.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Turkey, Bwana Suleymon Soylu yavuze ko imijyi 10 irimo Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya na Sanliurfa yashegeshwe n'uyu mutingito, bityo hakaba hahagaritswe ibikorwa byose bihuriza hamwe abantu benshi nk'imikino, amashuri n'ibindi.



Ubutabazi bwihuse bwaramiye bakeya


Abagwiriwe n'amazu baracyashakishwa



PHOTO; Internet



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125821/un-iratabaza-amahanga-yose-umutingito-umaze-guhitana-abarenga-4300-muri-turkey-na-syria-am-125821.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)