Urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kuri 50% - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho 'dam' izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y'amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Felix Gakuba, ubwo yasobanuraga ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu 2024, ku wa 25 Kamena 2025, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ko imirimo igeze kure.

Ati 'Icyo nabamenyesha ni uko ubu tumaze kugera kuri 50% y'imirimo irimo iri gukorwa, turizera ko uyu mwaka uzarangira tumaze kuzamukaho ikindi gice kinini.'

Gakuba yasobanuye ko 'Inzu yo kuzakoreramo (power house) yatangiye kuzamuka, irimo kubakwa, igeze ku igorofa rya mbere yubakwa. 'Dam' umusingi wayo wararangiye, ubu barimo gukora ibice byo hejuru bya 'Dam' na byo ni ibindi bizafata andi mezi atanu cyangwa atandatu kugira ngo ibe itangiye kujya hejuru, ariko bafate n'undi mwanya ko kugira ngo bongereho ibindi byiciro, bashyireho n'imihanda yo hejuru.'

Gakuba yashimangiye ko ibikoresho bizakoreshwa muri uru rugomero byakorewe mu Bushinwa kandi byarangije gukorwa, ubu biri mu nzira ku buryo mu gihe kiri imbere bizaba bitangiye gushyirwa mu nyubako.

Ati 'Umuyoboro w'amashanyarazi na wo ubu dufite abakozi ba rwiyemezamirimo batangiye kubaka, ibikoresho, ibyinshi ahanini bimaze gukorwa biri mu nzira biva mu Bushinwa aho byakorewe, abakozi bacu ndetse bagiye kubigenzura muri icyo gihe umugenzuzi w'Imari ya Leta yazaga ibi byose twari tutarabigeraho.'

Yanavuze ko hari 'icyizere ko uyu mushinga urimo kugenda neza kandi nubwo dukomeza kuwuba hafi kugira ngo turebe ko nta cyawusubiza inyuma, turumva nta mpungenge dufite ko umushinga wazasubira inyuma cyangwa ugakorwa nabi kuko tuwushyiramo imbaraga zose zikenewe.'

Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo.

Iyi sosiyete yagombaga kuba yamaze kubaka uru rugomero mu Ukuboza 2026 ariko igaragaza ko hari imbogamizi zatumye icyo gihe rutazaba rwuzuye, bigateganywa ko ruzuzura mu 2027/2028.

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Felix Gakuba, yavuze ko ibikoresho bizakora mu rugomero rwa Nyabarongo II biri mu nzira bigezwa mu Rwanda
Inzego zishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi zisobanuye imbere ya PAC
EDCL yasobanuye ko urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kuri 50%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugomero-rwa-nyabarongo-ii-rugeze-kuri-50

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, August 2025