Nyarugenge: Abateye abantu ibyuma bakajyanwa mu bitaro batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibyo byabaye mu ijoro ry'itariki 23 Kamena 2025 mu masaha ya saa saba bibera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Kora.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abagizi ba nabi batandatu bitwaje ibyuma n'amabuye bigabanyijemo udutsiko tubiri batangiriye abasore batatu bigenderaga barimo n'umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda.

Ati 'Abo bagizi ba nabi babatangiriye babambura ibyo bari bafite byose birimo amafaranga, telefone n'ibindi. Bari bigabanyijemo kabiri noneho batatu bajya kwambura ba basore abandi batatu bajya ku ruhande ngo barebe ko hari ubatabara.'

CIP Gahonzire yasobanuye ko abakorewe urugomo bagerageje gutabaza bavuza induru noneho abanyerondo baza kubatabara ariko ba bandi batatu bari ku ruhade bahita batera amabuye imodoka y'abo banyerondo bayimenagura ibirahure.

Yakomeje ati 'Polisi natwe twahise dutabara muri ba bagizi ba nabi batandatu dufatamo bane, abandi babiri bariruka ariko ubu bari gushakishwa. Muri ba basore batatu bakorewe urugomo babiri bakomeretse cyane kuko batewe ibyuma n'amabuye, bajyanywe mu bitaro bya CHUK ariko undi umwe we nta cyo yabaye.'

Yongeyeho ko abo bagizi ba nabi babiri umwirondoro wabo uzwi ndetse bimwe mu byo ba basore batatu bambuwe Polisi yabifatanye abagizi ba nabi yataye muri yombi.

Mu iryo joro ryakeye kandi Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi batandatu mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyarufunzo bituma bose hamwe bagera ku 10.

CIP Gahonzire yavuze ko ari nyuma y'uko i Mageragere hari hamaze iminsi humvikana abafatirwa mu bujura n'urugomo harimo gutangira abantu mu nzira babakambura bakabakorera n'urundi rugomo n'abapfumuraga inzu z'abaturage bakabiba.

Abo bagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa mbere rero bo n'abaturage n'inzego z'ibanze bahaye amakuru Polisi ibasha gufata abo bandi batandatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeyeho ko batazihanganirwa ndetse ko by'umwihariko muri iyi minsi ari ikintu Polisi yahagurukiye cyane.

Ati 'Ni ibikorwa twahagurukiye haba ubusinzi, ubujura n'uburaya butera umutekano muke bikabangamira ituze ry'abaturage.'

Polisi kandi igaragaza ko ubujura bwajemo no gukomeretsa buba bwahindutse ubugizi bwa nabi ku buryo ababufatirwamo bakurikiranwa n'inkiko bagakatirwa mu gihe abandi bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge n'iya Mageragere mu gihe hari gukorwa dosiye zabo ngo zishyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abateye-abantu-ibyuma-bakajyanwa-mu-bitaro-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, July 2025