Rubavu: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bw'urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko habanje gufatwa uwa mbere ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

Yagize ati: 'Tugendeye ku makuru twahawe n'umuturage ko ateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw'urumogi 2,040 yari yashyize mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.'

Akimara gufatwa yavuze ko uwarumuhaye yamusabye kurushyira abakiriya be mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure ibihumbi 30Frw agezeyo ariko nawe akaba arubitsa kuri mugenzi we bombi batuye mu kagari ka Kanyirabirori nabo bahise batabwa muri yombi.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa n'abandi bafatanya muri ubu bucuruzi.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-batatu-bafatiwe-mu-bucuruzi-bw-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)