Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ku mutoza wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ko yateze umutoza wayo Haringingo Francis umukino wa APR FC ko naramuka awutsinzwe azirukanwa.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko nk'ubuyobozi nta nyirantarengwa bigeze baha umutoza ndetse nta n'iyo bateganya kuko bakimufitiye icyizere.

Ati "Umutoza tumeranye neza nta kibazo na kimwe dufitanye, turi kwitegura umukino wa APR FC ku cyumweru, n'ibyabyutse bivugwa ko yahawe nyirantarengwa, Rayon Sports nta nyirantarengwa yigeze iha umutoza Haringingo nta n'iyo duteganya kumuha.''

"Turacyahanganiye igikombe, Ikipe ya mbere iraturusha amanota ane, ntabwo ayo manota ari menshi dufitanye kandi umukino na yo, gahunda dufite ni ukuwutsinda rwose ntabwo ubuyobozi bwigeze buha nyirantarengwa umutoza nta na gahunda ihari yo kuyimuha.''

Rayon Sports ni iya kane n'amanota 33, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere zizahura ku Cyumweru.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahakanye-amakuru-yavugaga-ku-mutoza-wayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)