Nyarugenge: Bashishikarijwe kwitabira Ejo Heza bahita bizigamira miliyoni 24 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu nibwo mu Murenge wa Nyarugenge, ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera (PSF) hakozwe ubukangurambaga ku kwizigamira muri Gahunda ya Ejo, ku bacuruzi bakorera muri Nyarugenge.

Nyuma yo gusobanukirwa ibyiza n'inyungu ya Ejo Heza, muri ako kanya aba bacuruzi bahise bizigamira miliyoni 24,500,000 Frw.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, yavuze ko bahisemo gukora ubu bukangurambaga kubera ko abacuruzi bakorera mu Muyi wa Kigali, by'umwihariko muri CHIC, babagaragarije ko bafite ubushake bwo kumenya ibijyanye n'iyi gahunda kugira ngo bayitabire.

Ngo banasabye ubuyobozi kuza kuyibasobanurira kugira ngo bizigamire bo n'imiryango yabo.

Yagize ati "Navuga ko abantu bikorera, badakorera umushahara, ni kimwe mu cyiciro gikomeye cyane iyi gahunda yashyiriweho kubera ko nubwo ireba umunyarwanda wese n'umunyamahanga uba mu Rwanda, byumvikana ko abatari basanganywe uburyo bwo kuzigama abo irabareba mu buryo bw'umwihariko ari nayo mpamvu twaje aha."

Rusinga yakomeje avuga ko kubijyanye n'ubwitabire muri gahunda y'Ejo Heza,Umujyi wa Kigali uhagaze neza kuko uturere tuwugize uko ari dutatu turi mu myanya itanu ya mbere.

Yakomeje ati "Urebye imibare y'ubwitabire mu Mujyi wa Kigali bahagaze neza kuko iyo ugiye kureba hari imihigo uturere twihaye ubu akarere ka Gasabo gafite miliyoni 400 Frw mu gihe kicukiro na Nyarugenge bari kuri miliyoni 300 Frw, ndetse bigaragaza ko bahagaze neza kuko bari hejuru ya 60% kandi haracyasigaye amezi makeya."

Umucuruzi witwa Bayingana Jules, yavuzeko yishimiye kuba nabo barasobanuriwe ibyiza bya Gahunda ya Ejo Heza.

Ati "Mbere ntabwo twari twagasobanukirwa ibyiza byayo kubera ko tutabonagaumwanya wo kwitabira aho iri gusobanurwa kandi turi muri mu bantu bakora ku mafaranga menshi ku minsi, ariko ubu nanjye nahise nizigamira kugira ngo ayo mafaranga azamfashe ningera mu zabukura cyangwa azafashe abana banjye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko bahisemo gushishikariza aba bacuruzi kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza, kuko hari benshi batayitabira bitewe n'uko baba babona bafite amafaranga ntibibuke ko hari igihe ashobora gushira bakabura ikibaramira.

Iyi gahunda ya Ejo Heza yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2018, igamije kugira ngo abaturage babashe kwizigamira bityo nibagera mu zabukuru bazabashe kubona ikibaramira.

Imibare igaragaza ko muri rusange abarenga 2,500,000 aribo bayitabira aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 40 Frw.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abacuruzi batandukanye
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, avuga ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze kuyitabira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bashishikarijwe-kwitabira-ejo-heza-bahita-bizigamira-miliyoni-24-frw

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)