Hari abo byanze! Bamwe mu bakinnyi Nyarwanda barwaniye ishyaka urukundo rwo mu buto kugeza kukunduro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo benshi bazarusobanura uko babishaka bitewe n'uko biyumva, gusa akenshi rushingira ku bintu bimwe na bimwe by'ingenzi, kwizerana no guhuza ni bimwe mu bintu bituma ruramba, muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bemeye kurwanira urukundo rwa bo mu buryo bukomeye kugeza bashyingiranywe n'abo bihebeye.

Sinjye wazanye imvugo ngo 'Ntazibana zidakomanya amahembe', bitabaye ibyo buri uko zikomanye amahambe nta nka yakongera kurara mu kiraro kimwe n'indi, kuba abantu ari inshuti magara ntibivuze ko nta bibazo bagirana ahubwo baba bagomba kwicarana bakabikemura.

Si ndi umuhanga mu rukundo ariko benshi bafite ibyo bandusha bavuga ko kugira ngo umuntu ajye guhitamo uwo bazamarana ubuzima bwose ari uko aba yarabonye ko hari byinshi bahuza ku buryo urugo rwa bo ruzaba rutameze nk'urwubatse ku mucanga.

Muri iki gihe biragoye ko abantu bakundana igihe kirekire mbere y'uko babana hari n'abahura mu mezi 6 bakaba bakoze ubukwe ari na cyo benshi bashingiraho bavuga ko ari ko gusenyuka kw'ingo z'ubu zitamaze kabiri, ingero zo ni nyinshi no mu bakinnyi barimo.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi bamwe ndetse bakunzwe mu Rwanda bitangiye urukundo rwa bo barurwanira ishyaka kugeza bashyingiranywe n'abo benshi bafata nk'urukundo rwo mu buto.

Aba bakinnyi si uko batashwanaga n'abo bakundana, gusa n'iyo bashwanaga ntibihutiraga gushaka abandi ahubwo bashakaga uko bakemura ikibazo ubundi ubuzima bugakomeza.

Ababikurikirana neza bakubwira ko hagati ya 2015 na 2017 ubwo Usengimana Faustin yari muri APR FC ntabwo urukundo rwe rwari rumeze neza ari na yo mpamvu yatumaga atitwara neza muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, gusa baje kwiyunga kugeza banakoze ubukwe. Reka turebere bamwe mu bakinnyi bazwi ko barwaniye ishyaka urukundo rwa bo.

Bashunga Abouba na Cyuzuzo Djamila

Bashunga Abouba ni umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yakiniye Musanze FC, Gicumbi ndetse na Rayon Sports zo mu Rwanda.

Ndetse yanakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ubu ari Portugal ni ho yagiye gukina.

Uyu munyezamu w'imyaka 28, Mu mpera za 2017 yakoze ubukwe na Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka irenga 4 bakundana.

Bashunga mbere yo gukora ubukwe yavuze ko nubwo atari we mukobwa wa mbere bakundanye ariko we amufata nk'urukundo rwe rwa mbere kuko ari we bakundanye azi icyo ashaka amaze gukura kuko bakundanye amaze kuzuza imyaka 18.

Yunzemo ko hari igihe cyageze bagashwana bakamara igihe batavugana ariko bakaza kwiyunga kugeza mu Kuboza 2017 bakoze ubukwe.

Buteera Andrew na Umulisa Yvonne

Umukinnyi utuje ariko ubu udafite ikipe, bagenzi be bakinanye bakubwira ko atajya yiyenza akunda gusenga, byagera mu kibuga bakamwita 'teacher' cyangwa se mwalimu bitewe n'ubuhanga bwe.

Yashakanye na Umulisa Yvonne muri 2017 nyuma y'imyaka 6 bakundana. Yemeye gutegereza umukunzi we wigaga muri Kaminuza ya Saint Lawrence i Kampala.

Buteera Andrew wakuriye muri Uganda ari n'aho ababyeyi babaga yaje mu Rwanda muri 2011 aje mu ikipe y'igihugu y'abatanrenge imyaka 17 yakinnye igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexique muri 2011, 2012 yahise asinyira APR FC baza gutandukana muri 2021 ubwo yamutizaga muri AS Kigali. Ubu nta kipe afite.

Sibomana Patrick Papy na Uwase Housnat Sultan

Inkuru y'urukundo rwa bo itangirira muri 2012 ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun) muri APE RUGUNGA mu mwaka wa 2, icyo gihe Papy yakiniraga Isonga biga bataha muri FERWAFA.

2021, Housnat yabwiye ISIMBI ko yasanze Papy afite undi mukunzi aza gutegereza ko batandukana na we ahita afatiraho cyane ko ari na we wabanje gukunda Papy mbere.

Ati 'n'abanyeshuri bose bo muri APE twiganaga iyo nkuru barayizi ko ari njye wabanje gukunda Papy. Icyo gihe yakundanaga n'umukobwa mwiza cyane hahandi wumva na we nta cyizere wifitiye, nyuma rero baje kurekana tuza gukundana. Ntabwo ari njye watumye batandukana, urumva nanjye nari mpari nk'inshuti ariko hari utuntu nagombaga gukora tumwereka ko nanjye yampa amahirwe.'

Urukundo rwa bo rwaje kuba ikibazo no ku ishuri bituma n'ababyeyi ba Housnat bajya kwihaniza uyu musore muri FERWAFA bavuga ko badakeneye ko akundana n'umukobwa wa bo kuko amubuza kwiga.

Bakomeje kurwanira ishyaka urukundo rwabo kugeza muri Gicurasi 2017 ubwo bakoraga ubukwe bemera kumarana igihe cyabo cyose basigaje ku Isi. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Imana yabahaye umugisha w'umwana w'umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.

Sibomana Patrick yakiniye amakipe arimo APR FC, Mukura VS na Police FC zo mu Rwanda, FC Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, Yanga yo muri Tanzania ubu ari muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviario de Beira.

Usengimana Faustin na Bayingana Daniella

Inkuru y'urukundo rwa Usengimana Faustin ukinira Al-Qasim SC muri Qatar na Bayingana Daniella uyumvise ushobora kumva ko ari ibintu bidashaboka.

Aba bombi bakoze ubukwe tariki ya 16 Ugushyingo 2019 hari nyuma y'imyaka 10 bakundana kuko urukundo rwa bo rwatangiye 2009.

Muri iyo myaka 10 bagiye bahura na byinshi byashobora gutuma n'urukundo rwa bo ruhagarara burundu ariko bakomeje kururwanira kugeza babanye.

Avuga kuri Bayingana Daniella muri 2016, Usengimana Faustin yagize ati 'Kuva kera wahoze uri umukobwa w'ikiroto kuri nge. Na mbere y'uko duhura, nahoraga nkubona mu bitekerezo byange. Nkakubona uko uri.'

Usengimana Faustin mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports, yanakinnye hanze y'u Rwanda muri Buildcon muri Zambia.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy

Yakuriye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wa yo Rayon Sports, muri 2019 yerekeje muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède akinira kugeza uyu munsi.

Urukundo rwe n'umugore we Iribagiza Joy rwatangiye 2015, kuva icyo gihe ntibahwemye kugaragarizanya urukundo kugeza muri 2019 ubwo basezranaga imbere y'amategeko.

Urukundo rwa bo rwagiye runakomezwa na byinshi harimo n'umwana Joy yemeye kumubyarira batarabana. Bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hari-abo-byanze-bamwe-mu-bakinnyi-nyarwanda-barwaniye-ishyaka-urukundo-rwo-mu-buto-kugeza-kukunduro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)