Nicki Minaj na Jennifer Lopez mu rutonde rw'a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rutonde rw'abahanzi 10 bakomeye, dukesha ibinyamakuru nka Insiders na Huffpost, bagiye bahatanira kenshi ibihembo bya Grammy mu bice bitandukanye, ariko bakaba batarabyegukana na rimwe. 

1. Nicki Minaj 


Nicki Minaj amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro icumi, ariko nta na rimwe aracyegukana. Uyu muraperikazi benshi bibaza impamvu ategukana ibi bihembo, aheruka kuba mu bahatana muri 2016, mu cyiciro cya Alubumu nziza y'umwaka yitwa "The Pinkprint". 

Mu mwaka wa 2019 yashinjije Recording Academy itegura ibi bihembo kumwirengagiza, ndetse nyuma y'imyaka itatu yongera kubashinja kumushyira mu mwanya utamukwiriye, nyuma yo gushyira indirimbo ye Super Freaky Girl mu cyiciro cya Pop aho kuba mu cyiciro cya Rap. 

2. Snoop Dogg


Umuraperi Calvin Broadus uzwi cyane nka Snoop Dogg amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 17, ariko ntarahabwa igihembo. Uyu muraperi yatoranyijwe bwa mbere mu 1993, ndetse ubwo aheruka ni muri 2016 mu cyiciro cy'umuntu wagize uruhare muri alubumu ya Kendric Lamar yitwa "To Pimp a Butterfly.' 

3. Miley Cyrus 


Umuhanzikazi Miley Cyrus wamenyekanye kera nka Hannah Montana, ndetse akaba azwi cyane mu gukora neza injyana ya Pop, ariko akaba atarahabwa igihembo cya Grammy. Miley aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza ya Pop yitwa " Bangerz", ariko yaje guhigikwa na alubumu ya Sam Smith yitwa "In the lonely hours". 

Miley aheruka kongera guhatanira igihembo muri 2022, nk'umwe mu bagize uruhare muri alubumu ya Lil Nas X yitwa 'MONTERO' 

4. Post Malone 


Umuraperi Post Malone amaze guhatanira ibihembo inshuro icumi zirimo ebyiri za alubumu nziza y'umwaka, ariko bisa nk'aho atarasekerwa n'amahirwe yo kuba yakegukana na kimwe.

Muri Grammy Awards ya 2023 yari ahataniye igihembo cy'abahanzi barenze umwe bafatanyije bagakora indirimbo nziza (Iyo yafatanyije na Doja Cat), ariko bahigikwa na Kim Petras na Sam Smith. 

5. Diana Ross 


Mu myaka irenga 50 amaze akora umuziki, umuhanzikazi Diana Ross ntarahabwa igihembo cya Grammy, ku nshuro 12 yagiye ahatana mu byiciro bitandukanye. 

Gusa uruhare rukomeye Diana yagize muri muzika nyamareka rwibutswe na Recording Academy, yamuhaye igihembo cy'umuhanzi w'ibihe byose (Lifetime Achievement) muri 2012. 

6. Katty Perry 


Kuva yasohora indirimbo ye ya mbere 'I kissed a girl' muri 2008, umuhanzikazi Ketty Perry yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro 13, ariko nta na rimwe aregukana igihembo. Perry aheruka guhatanira igihembo cya alubumu nziza yise 'Teenager Dream' muri 2015.

7. Busta Ryhmes


Umuraperi Trevor Smith uzwi cyane nka Busta Ryhmes, ari mubazamuye cyane injyana ya hiphop mu myaka yashize. Yatangiye guhatanira ibihembo bya Grammy mu 1996, ariko ku nshuro zigera kuri 12 nta gihembo arahabwa.

Busta aheruka guhatanira igihembo cy'umuraperi mwiza n'indirimbo nziza ya rap muri 2015, izi nshuro zose yahigitswe na Kanye West. 

8. Jennifer Lopez


Umuhanzikazi Jennifer Lopez yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri muri iyi myaka yose, ariko ntaragira amahirwe yo gutahana icyi gihembo na rimwe. 

Jenifer yahataniye igihembo cy'indirimbo ifite imbyino nziza muri 2000 na 2001, ariko atsindwa na Cher mu ndirimbo 'Believe' na Baha Mens mu ndirimbo ' Who Let the dogs out.' 

9. Sia


Umuhanzikazi Sia yahataniye ibihembo bya Grammy inshuro icyenda, ariko uyu mwanditsi, Producer akaba na Director, ntaratahana muri ibi bihembo na kimwe. Sia yahataniye igihembo cy'indirimbo nziza muri 2017 aza gutsindwa na Lin- Manuel Miranda. 

10. Martina McBride


Umuhanzikazi Martina McBride amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 14 kuva mu 1994, ariko ntaragihabwa na rimwe. Martina wamenyekanye cyane mu gukora neza injyana ya Country music mu myaka yashize, yagiye arata ibihembo aho muri 2011 yahigitswe na Taylor Swift. Â 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125824/nicki-minaj-na-jennifer-lopez-mu-rutonde-rwabahanzi-bakomeye-bataratwara-grammy-award-125824.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)