Ngoma: Umuturage arishyuza leta asanga Miliyoni 50 kuko yavanwe mu kazi yatsindiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

cy'urubyiruko rw'abakorerabushake 'Youth Volunteers'  arasaba ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma indishyi y'akababaro ihwanye na miliyoni mirongo itanu, nyuma y'uko atsinze ikizamini cy'akazi gishimangira ko  azaguma ku mwanya w'umukozi ushinzwe imibereho SEDO ku rwego rw'Akagari  bakamwirukana  ahembwe ukwezi n'igice gusa, bamuziza ko atize ibijyanye n'ubuyobozi.

Uyu mugabo ni umwe mubakorerabushake bazwi nka 'Youth volunteers' bigeze guhabwa akazi ko mu nzego z'ibanze, nyuma ngo byabaye ngombwa ko bahabwa ikizamini cy'akazi biciye mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo,MIFOTRA. 

Bwana Pascal Niyitanga, avuga ko yatsinze iki kizamini ahabwa ibaruwa imujyana kuba umukozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage SEDO, mu Kagari ka Nyagatugunda, mu Murenge wa Zaza, muri aka Karere ka Ngoma, icyo gihe ngo avanwe mu Kagali ka Mvumba mu Murenge wa Murama, aho yari amaze umwaka akora uri uwo mwanya ariko atarawutsindiye.

Akomeza avuga ko hashize igihe kitarenze amezi abiri, yandikiwe ibaruwa imuvana kuri uwo mwanya, azira ko ibyo yize bitajyanye n'umwanya akoraho.

Ati 'Njye uko navuye mu murenge nakoreragamo nk'umukorerabushake mu Murenge wa Murama, mu Kagari ka Mvumba, nk'umuntu watsinze ikizamini bampaye ibaruwa injyana mu murenge wa Zaza, mu Kagari ka Nyagatugunda. Mu gihe namazeyo kingana n'ukwezi kumwe kurengaho iminsi nza kubona ibaruwa inkura mu nshingano,ivuga ko  impamyabumenyi yanjye isoza amashuri yisumbuye y'icungamari idahuye nibyo nkora.'

Pascal Niyitanga, avuga ko yarenganye kuko ubwo yakoraga ikikizamini, yasabwe gutanga imyirondoro n'ibyangombwa mbere, arinda ashyirwa mu kazi aranateganyirizwa mu buryo bwa ejo heza.

Ati 'Aho nshingira ni uko bynze bikunze bangirira ikizere, nasabye akazi mu buryo rusanzwe bwa MIFOTRA, natanze iyo mpamyabumenyi yanjye isoza amashuri yisumbuye baranyakira. Sinzi niba ari Mifotrwa ku rwego rw'igihugu cyangwa ari akarere gahitamo abakozi, ariko banyemereye gukora ikizamini, nk'umukozi wese ugiye mu nshingano dutanga ibyangombwa.'

Yakomeje agira ati 'Bansabye icyangombwa cy'uko ntafunzwe, bansaba impamyabumenyi yanjye iriho umukonozo wa noteri, ibyo byose narabitanze. Nyuma bampa ibaruwa njya mu nshingano nk'umukozi, ngezeyo barampemba, no muir icyo gihe cyose narahembwaga nk'umukozi wa leta. RAMA baranyishuriraga  na Ejo heza barandiriraga nk'abakozi bose bakatwa kandi babyemeye.'

Mu buhamya bw'uyu muturage ngo kugira ngo iki kibazo gikemuke, arasaba akarere ka Ngoma kumuha impozamarira ya miliyoni mirongo itanu y'amafaranga y'u Rwanda, akajya gushaka ibindi akora.

Ati 'Ngiye guca amafaranga, nasaba amafaranga yantunga ubuzima bwose nagize bw'izo ngaruka ndetse n'ingaruka nzahura nazo. Byanze bikunze nasaba nka  miliyoni 50.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma, buravuga ko  bwakoze icyo amategeko ateganya kandi ko bwabisobanuriye uyu muturage bihagije.

Madame Niyonagira Nathalia, ni Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma.

Ati 'Nk'uko bisanzwe kuri komisiyo y'abakozi ba leta byaje kugragra ko imyorondoro ye ntabwo yari ihuye n'umwanya yapiganiye. Twakoze icyo amategeko ateganya kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije, natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye n'iminsi.'

Twabonye kopi y'ibaruwa uyu wamaze umwaka ari SEDO w'Akagari, mu Karere ka Ngoma yandikiye ubuyobozi abusaba kurenganurwa, ariko ngo ntacyo byamufashije.

Claude Kalinda

The post <strong>Ngoma: Umuturage arishyuza leta asanga Miliyoni 50 kuko yavanwe mu kazi yatsindiye</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/14/ngoma-umuturage-arishyuza-leta-asanga-miliyoni-50-kuko-yavanwe-mu-kazi-yatsindiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-umuturage-arishyuza-leta-asanga-miliyoni-50-kuko-yavanwe-mu-kazi-yatsindiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)