Nyagatare:  Abayobozi b'utugari birukanywe bashinjwa kunyereza iby'abaturage. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abayobozi bane mu nzego z'ibanze, mu  Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, baherutse gutoroka abandi barafungwa.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, nibwo muri uyu mu Murenge, hagiye kumvikana ifungwa ry'abayobozi b'utugari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye.

 Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Matimba, Bwana Gonga John, yabwiye itangazamakuru rya Flash, ko aba bayobozi bagiye bakora amakosa ariyo yatumye bamwe bakurikiranwa n'inzego z'ubutabera, abandi bagatoroka.

Ati 'Ibigendanye no kuba  barahagaritswe mu nshingano zabo bari barimo, ni ukubera ibyo bakurikiranwagaho n'inzego zishinzwe kuba zabakurikirana, cyane bigendanye n'imikorere idahwitse mu kazi. Ibyo bikaba aribyo byari byarateye guhagarikwa mu kazi kabo, byagaragara ko ari ibikorwa bishobora kuvamo icyaha.'

Amakuru aturuka muri uyu Murenge, avuga ko uwari Sedo w'Akagari ka Matimba, akekwaho icyaha cyo kunyereza ibimasa byari bigenewe guhabwa abaturage, ahita yegura abivamo.

Ni mu gihe undi gitifu w'Akagari ka Kanyonza, nawe yafatiwe mu cyuho yaka umuturage ruswa y'ibihumbi 20Frw, nawe ahita atoroka.

Utu ni utugari muri iyi minsi turi kuyoborwa mu nziba cyuho. 

Mu Kagari ka Cyembogo ho ntiharashira icyumweru, abayobozi baho basubijwe mu kazi.

Ni nyuma y'uko gitifu w'aka Kagari, yari amaze iminsi muri gereza, akurikiranweho icyaha cyo gukubita umuturage, afatanije n'abanyerondo.

N'ubundi Sedo w'aka Kagari nawe aherutse kuva muri gereza, aho yari akurikiranweho icyaha cyo kunyereza ibihumbi bitatu by'umuturage, yari yamuhaye ngo amutangire mutuelle de santé.

Ubwo twageraga muri aka Kagari dutara iyi inkuru, Sedo waho, ntiyashatse kuvugana n'itangazamakuru.

Icyakora abaturage bo muri uyu Murenge wa Matimba, barasaba ko imiyoborere nk'iyi mu nzego z'ibanze yahinduka, kuko idahwitse.

Umwe yagize ati 'Njyewe nagiye kwa muganga narwaye narwaje n'abana, ngezeyo barambwira ngo ntabwo nishyuye, barambwira ngo ninjye ku kagali njye kureba 'sociale' njye kureba uwo nahaye amafaranga. Ngezeyo nsanga sociale ntawuriyo.'

Undi yungamo ati 'Ubwo dusakuje gitifu ava mu nzu asohoka afite n'inkoni, baramfata barankubita baramvunagura umubiri wose. Ubu maze igihe njya kwivuza Nyagatare, bamvunnye ifufa ry'ukuguru.'

Kugeza ubu nubwo abayobozi b'utugari babiri bamaze gutoroka, abandi basubiye mu kazi kubwiyunge bwabo n'abaturage, bahemukiye.

Icyakora bivugwa ko Sedo w'aka Kagari yaje kwishyurirwa na Leta amafaranga ya Mituelle de santé y'abaturage, yari amaze kunyereza.

Ntambara Garleon

The post <strong>Nyagatare:  Abayobozi b'utugari birukanywe bashinjwa kunyereza iby'abaturage.</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/14/nyagatare-abayobozi-butugari-birukanywe-bashinjwa-kunyereza-ibyabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abayobozi-butugari-birukanywe-bashinjwa-kunyereza-ibyabaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)