Myugariro Nsabimana Aimable yateye ivi rya kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya kabiri Nsabimana Aimable yashinze ivi hasi asaba umukunzi we mushya Grâce ko yazamubera umugore, ni nyuma y'uko uwa mbere bitagenze neza.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 aho uyu mukobwa yemereye myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi kuzamubera umugore.

Bibaye nyuma y'uko tariki ya 21 Gashyantare 2021, Nsabimana w'imyaka 25 usigaye ukinira Kiyovu Sports na bwo yari yateye ivi asaba Issa Leila ko yazamubera umugore.

Ni mu birori byabereye Sunday Park i Nyarutarama aho Leila wibera muri Amerika yahise amwemerera.

Nyuma y'igihe gito aba bombi baje gutandukana kubera kudahuza ku bintu bimwe na bimwe, bahitamo ko umwe afata inzira ye undi agaca iye.

Nyuma yo gutandukana na we ni bwo Aimable Nsabimana yaje guhura n'iyi nkumi yahise yigarurira umutima we kugeza afashe umwanzuro wo kuzabana na we.

Impeta yari yateguwe kwambika Grace
Hari hateguwe neza cyane
Hari hateguwe neza cyane
Nsabimana Aimable asanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports
Grace yabyemeye maze amwambika impeta
Byari ibyishimo, Grace ni na we wifunguriye Champagne
Bati "Ku buzima bwacu"
Byari ibyishimo bikomeye
Grace umukunzi mushya wa Aimable Nsabimana
Ni umuhango warimo inshuti za bo ariko zatari nyinshi
2021 yari yatereye ivi Leila baza gushwana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-nsabimana-aimable-yateye-ivi-rya-kabiri-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)