Miss Iradukunda Liliane yashimangiye urwo akunda Kenny #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda Liliane, Nyampinga w'u Rwanda 2018 ku munsi w'abakundana yashimangiye urwo akunda Imfura Kenny yeguriye umutima we.

Ni mu butuma yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023 ku munsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Yifashishije amafoto ye ari kumwe n'umukunzi we, yayashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze aherekezwa n'amagambo agira ati "Umunsi mwiza wa St Valentin.'

Ibi byashimangiye urukundo akunda uyu musore cyane ko no mu minsi ishize yamwifurije isabukuru nziza aho yifashishije amagambo agaragaza ko ari uw'agaciro kuri we.

Yemeje urwo akunda uyu musore
Miss Iradukunda Liliane ntajya ahisha amarangamutima ye kuri Kenny



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-iradukunda-liliane-yashimangiye-urwo-akunda-kenny

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)