Kayonza: Ukekwaho gukora uburaya yasanzwe mu nzu yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Amakuru avuga ko uyu mugore bikekwa ko yari asanzwe akora umwuga w'uburaya mu ijoro ryo ku Cyumweru yari yiriwe mu kabari asangira n'abarimo abakarani bukeye abo babanaga mu gipangu basanga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mugore koko yasanzwe mu nzu yapfuye ariko ko hatari hamenyekana icyo yazize.

Yagize ati 'Uwo muntu koko yarapfuye, twaraye tugiyeyo dusanga ari mu nzu yapfuye, twahurujwe n'abantu, ubu hahise haza inzego z'umutekano zibishinzwe zirapima kugira ngo hamenyekane icyo yazize, umurambo ubu wahise ujyanwa gupimwa mu bitaro bya Rwinkwavu.'

Kabandana yavuze ko nta gikomere uwo muntu yasanganwe ku buryo ngo baheraho bavuga ngo nibura yishwe n'ikintu iki n'iki, avuga ko mu minsi mike hazagaragazwa icyo yazize kuko inzego z'umutekano zatangiye iperereza kandi ko n'umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ukekwaho-gukora-uburaya-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)