Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk'umusingi w'iterambere ry'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ijambo yavugiye mu nama ya Guverinoma zo ku Isi, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku nsanganyamatsiko igaruka ku "kunoza imiterere ya Guverinoma z'ahazaza."

Ni insaganyamatsiko Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko igaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu kubaka ubuyobozi butanga ibisubizo ku bibazo bihari ubu n'ibizaza.

Yahise asangiza abitabiriye iyi nama urugendo rw'u Rwanda mu kwihutisha guhanga ibishya n'ikoranabuhanga.

Yakomeje ati "Mu biyacumi hafi bitatu bishize, ikoranabuhanga no guhanga ibishya byakomeje kuba izingiro ry'urugendo rw'iterambere ryacu, ndetse byarenze amahitamo, biba ikintu cya ngombwa, urebye uko mu Rwanda bimeze."

Yagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu giteza imbere ikoranabuhanga, nk'uburyo butanga amahirwe y'iterambere ry'ubukungu.

Yakomeje ati "Guhera mu 2008, u Rwanda rwakwirakwije mu gihugu umuyoboro wa fibre optique, ubu rugeze kuri 95% mu gukwirakwiza umuyoboro wa 4G LTE. Ibyo bituma abantu babona serivisi mu buryo bworoshye kandi buhedutse, zaba iza leta cyangwa iz'abikorera."

Izi impiduka zashobotse binyuze mu gushyiraho amategeko yorohereza urwego rw'itumanaho ndetse agafasha cyane abashoramari, no gukwirakwiza ibikorwaremezo bituma iri koranabuhanga rigera hose, kimwe no gutanga uburenganzira ku bashoramari bashya.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakomeje ati "Ku bw'ibyo, uyu munsi, serivisi zisaga 90% za guverioma yacu zishobora gukoreshwa hifashishijwe internet, kandi dukomeje gukora ku buryo serivisi zose zijya mu ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2024."

Ni ibintu ngo byagabanyije ikiguzi cyo kubona serivisi, binoza n'imitangire yazo, byongerera n'ubushobozi abaturage.

Icya kabiri cyakozwe, ni uguteza imbere ibikorwaremezo hagamijwe koroshya gukora ubucuruzi, ndetse bikongera ishoramari rishya ryaba iryo mu gihugu cyangwa hanze yaryo.

Yatanze urugero rw'uburyo u Rwanda rwakomeje kwagura imihanda iruhuza n'abaturanyi n'ingendo zo mu kirere binyuze muri RwandAir, ku buryo Raporo ya World Economic Forum, mu mihanda myiza yashyize u Rwanda ku mwanya wa 39 n'uwa gatatu muri Afurika.

Yanavuze ko mu gushyigikira ubukerarugendo n'ibikorwa byo kwakira abantu, u Rwanda rwashoye imari mu kubaka ibikorwaremezo byakira inama n'imikino, mu bihe byose by'umwaka.

Ingingo ya gatatu, ni uko bijyanye n'icyerekezo 2050, u Rwanda rwakomeje gukora ishoramari mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, kugira ngo rubashe kwihaza mu biribwa no kogera ibyoherezwa mu mahanga.

Hashyizwe imbaraga mu kongera amahirwe mu buhinzi, harimo no gushyiraho ubwishingizi.

Yakomeje ati "Twashyizeho na gahunda ihamye yo kwita ku musaruro kugira go tugabanye ingano y'uwo dutakaza; turimo guteza imbere ubuhinzi bugezweho no kongera ubuso bwuhirwa, mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi."

Yanavuze ko hongerewe ubushakashatsi mu buhinzi, bwatanze imbuto ubu zirimo gutanga umusaruro ushimishije.

Indi ngingo yagarutseho ni ijyanye no kongerera abaturage ubushobozi, nk'igihugu kigizwe n'umubare munini w'urubyiruko.

Ni ibintu bikorwa binyuze mu kongera ireme ry'uburezi ku nzego zose, hakitabwa by'umwihariko ku masomo y'ubumenyi, ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro.

U Rwanda kandi rwakomeje gufatanya n'ibigo mpuzamahaga byigisha nka Carnegie Mellon University-Africa, African Leadership University, ubu bifite amashami i Kigali.

Yakomeje ati "Tumaze kubona umusaruro ufatika. Urugero, kuva mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwagize izamuka ry'ubukungu riri hejuru ya 7% ku mwaka. Umusaruro mbumbe ku muturage wikubye inshuro zisaga eshatu, ndetse icyizere cyo kubaho cyarazamutse kiva ku myaka 49 kigera kuri 69 mu 2022."

Ibyo byose byatumye ishoramari ry'abanyamahanga ryiyongera mu gihugu, kubera n'imbaraga zashyizwe mu koroshya ubucuruzi.

Ibyo ngo byafashije mu kongera umusaruro kandi urwego rw'abikorera ruri ku ruhembe rwabyo.

Yakomeje ati "Nta gushidikanya ko ubu ndetse n'ahazaza ha muntu bizubakira cyane ku ikoranabuhanga no guhanga udushya. U Rwanda rurimo kubishyiramo imbaraga mu rugendo rwacu rw'iterambere n'impinduka."

Iyi nama y'i Dubai yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu, abayobozi ba Guverinoma n'abaminisitiri. Yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-umusingi-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)