Ibyiyumviro bya bamwe mu Banyarwanda kuri Saint Valentin iri gukomanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri wa 14 Gashyantare Isi yose yizihiza uyu munsi w'abakundana binyuze mu bikorwa bitandukanye byo kongera kuryoherwa n'icyanga cy'urukundo.

IGIHE yaganiriye n'abantu b'ingeri zitandukanye bavuga uburyo baba bifuza ko Saint Valentin yabagendekera, kugira ngo babashe kwishimana n'abakunzi babo kuri uyu munsi udasanzwe.

Rutaganda Phillipe ni umugabo wubatse yavuze ko icyo aba yifuza ari ukongera gusubira muri bya bihe yahozemo n'umukunzi we bakimenyana.

Ati 'Mba nshaka ko umugore wanjye anyibutsa uko byari bimeze tugihura, hari byinshi biba byarahindutse ko imyaka tuba tumaze ni myinshi mba nshaka ko anyibutsa bya bihe.'

'Buriya ngiye kubona nkabona yambaye nk'ikintu namuguriye mu myaka ibiri ishize byanshimisha, kandi nshimishwa no kuba yanyereka ko ari njye mugabo yishimira.'

Ibi abihuje na Uwineza Nelly wavuze ko kuri uyu munsi aba yumva we n'umukunzi we bakongera kwiyibutsa bya bihe byiza bahozemo bakimenyana.

Ati 'Ukurikije ubuzima tubamo hari igihe tutabona umwanya mwiza wo kubwirana uburyo dukundana, niyo mpamvu tuba dukwiye gufata Saint Valentin nk'igihe cyo kongera kwishimira rwa rukundo no kwibutsanya urwo dukundana.'

'Numva njye biba byiza gusohoka ahantu heza mwishimiye mwembi mukaganira mugahana impano, aba ari umwanya mwiza wo kongera kumva wa munyenga w'urukundo.'

Kuva Gashyantare yatangira ku mbuga nkoranyambaga batangiye kugaragaza ko biteguye umunsi wa Saint Valentin, benshi mu bakiri bato hari uko bifuza uyu munsi wabagendera.

Umubyeyi Sharifa yavuze ko aba yifuza ko umukunzi we aba ari umuntu wizihiza uyu munsi kandi nawe aba yiteguye kumushimisha.

Ati 'Nk'umukobwa uri mu rukundo mba nifuza ko umukunzi wanjye yaba ari umuntu ubizirikana nta bifate nk'indi minsi, mba numva nabona impano nanjye nkayimuha mba numva twayizihiza.'

Kayitare David avuga ko kimwe mu bintu biba bikwiye kwitabwaho ari ukumarana igihe bishimira urukundo rwabo.

Ati 'Ikintu cyangombwa ni uguhana umwanya mwiza, tukajya kuganira no kwibutsanya ibihe byiza byacu, bishobotse twasohoka tukishimana kuri uyu munsi.'

Nubwo benshi babukereye ariko hari urundi ruhande rwumva ko uyu ari umunsi usanzwe nk'iyindi kandi ko kuwizihiza ntacyo byongera ku rukundo rwanyu.

Umutoni Sandrine yagize ati 'Saint Valentin nyifata nk'umunsi usanzwe mba numva nta gishya uko yangendekera kose numva ari ibisanzwe.'

Kubera imbuga nkoranyambaga usanga abantu batekereza ko abakiri bato aribo bizihiza uyu munsi, kuko byinshi usanga bagiye babisangiza ababakurikira.

Nubwo abakuze batabishyira ku mbuga nkoranyambaga ariko nabo harimo abizihiza uyu munsi ndetse bagahana impano zitandukanye zituma bakomeza kuryoherwa n'urukundo rwabo.

Murangwa Belancille, amaze imyaka 35 abana n'umugabo, yavuze ko nawe n'umukunzi we kuva bashakana iyo babonye uburyo, bizihiza uyu munsi.

Ati 'Nubwo dukuze ariko uyu munsi turacyawizihiza nk'umusaza azana agacupa hano mu rugo tukakanywa, najye nkaba namugenera impano uko dushobojwe turabikora rwose.'

Saint Valentin ifatwa nk'umunsi ufasha abakundana kongera kwitekerezaho no gukora ibyakomeza urukundo rwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyiyumviro-bya-bamwe-mu-banyarwanda-kuri-saint-valentin-iri-gukomanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)