Mu karere ka Nyagatare, imiryango 72 yimuwe ahazakorerwa umushinga w'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, batujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wiswe Shimwa Paul, bavuga ko inzu bahawe zibakijije ubuzima bubi bari babayemo.
Iyi miryango igera kuri 72 igizwe n'abantu 312, barimo abageze mu zabukuru, urubyiruko n'abana, yimuwe ituzwa mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu wa Nkoma ya 2 mu Murenge wa Karangazi.
Inzu bahawe buri imwe ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwiherero n'ubwogero byo mu nzu, basangamo kandi ibitanda, matola, ibikoresho byo mu nzu n'iby'isuku.
Abatujwe muri uyu mudugudu bise SHIMWA Paul, bavuga ko inzu bahawe zibakijije ubuzima bubi bari babayemo aho bimuwe.
Umwe yagize ati 'Nabaga mu kazu k'amabati atandatu kadateye umucanga, kadafite umuriro. Mbese ubwo urumva ko ari akazu gato cyane kagayitse, ariko ndamushimira kuko uyu munsi naraye ku gitanda kandi ubundi naryamaga ku gitara cy'ibiti, igitanda gifite umufariso ubundi nararaga ku birago. Nari nibagiwe hariho n'amashuka na kuvureri isusurutse cyane.'
Undi ati 'Twari turi ahantu habi cyane, imvura yagwa amazi akamanuka ukaba utabona nahi unyura, ariko ubu turi kugenda mu muhanda mwiza rwose umeze nka kaburimbo, amatara ni nk'iy'i Kigali.'
Mugenzi we ati 'Twari dufite ikibazo cy'amazi ntayo twagiraga, none ubu amazi ari mu nzu, turogera mu nzu. Turashima Imana rero na perezida wacu uba udutekerezaho.'
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, yabahaye umukoro wo gufata neza ibikorwa basanze muri uyu mudugudu, abasaba kudatesha agaciro izina bise uyu mudugudu ariryo Shimwa Paul.
Ati 'Twanabibukije ko amahitamo yabo yo kuvuga ngo shimwa Paul, ni ugushima umukuru w'igihugu cyacu, birumvikana ariko nino kugira ngo iryo zina rye, bataritesha agaciro. Bageendere ku izina rye, bitume baharanira kuhabungabunga no kwitabira gahund zose zirimo kurengera umwana, kutagira icyaha, kugira mituelle, isuku n'isukura n'ibindi.'
Uyu mudugudu wubatswe ahitwa Shimwa Paul, uzakurikirwa n'iyindi yamaze kuzura nayo izatuzwamo abaturage bimuwe aho umushinga Gabiro Agro business Hub uzakorera, harimo uwa Rwabiharamba n'Akayange, nayo iri mu Murenge wa Karangazi.
Buri mudugudu biteganyijwe ko ukazatuzwamo imiryango 120.
KWIGIRA Issa
The post Karangazi:Abatuye mu mudugudu wiswe shimwa Paul baravuga imyato inzu batujwemo appeared first on FLASH RADIO&TV.