Haringingo akomeje kwirasa amano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitutu cy'umusaruro mucye gikomeje kwarika muri Rayon Sports ndetse umuntu yavuga ko bidafite aho bigana, mu gihe bari kwitegura umukino wahoze ukomeye muri shampiyona y'u Rwanda aho Rayon igomba gucakirana na APR FC, kuri iki cyumweru kuri sitade ya Huye.

Uyu ni umwaka wa kane Rayon Sports iri kubeshya abakunzi bayo ndetse ibibazo byatererwa hejuru abatoza bakabigenderamo kandi ubona ko ubuyobozi ari bwo bubitse urufunguzo rw'ibibazo iyi kipe ihorana.

N'ubwo ubuyobozi ari bwo butera ibibazo Rayon Sports irimo, ariko umutoza Haringingo nawe ari kwirasa amano kubera ibibazo yiteza ndetse bituma abakunzi ba Rayon Sports bamwota ijoro n'amanywa.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahorana urwicyekwe umwe kuri umwe hibazwa uri bubanze mu kibuga 

Kuva mu Ukuboza 2022, Rayon Sports imaze gukina imikino 7 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino 2 inganya ibiri, itsindwa imikino 3. Iyi mibare ntabwo igendanye n'ibyo abafana ba Rayon Sports bari biteze ndetse by'umwihariko kuba ikipe iri kwitwara nabi uko shampiyona igenda igana ahakomeye.

Ntabwo Haringingo azi gukoresha abakinnyi afite

Rayon Sports yatangiye shampiyona ifite abakinnyi 28 harimo umubare w'abakinnyi batari bashoboye, ariko kuko nta bapfira gushira, n'abageragezaga Haringingo yananiwe kubakoresha. 

Ubwo igice cya mbere cya shampiyona cyarangiraga, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi babiri, Luvumbu Nzinga na Joachiam Ojera. Iyo urebye uburyo aba bakinnyi bashya Rayon Sports yongeye mu ikipe bagiye mu kibuga, usanga harimo icyubahiro gike ndetse no kutamenya abakinnyi umutoza afite.

Luvumbu Nzinga ntabwo yakinnye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 4-1, kubera ko atari yakabonye ibyangombwa. Mu mukino wakurikiyeho, Haringingo yafashe Ndekwe Felix wari uhagaze neza mu kibuga hagati muri Rayon Sports mu mikino yatambutse, amushyira ku ntebe y'abasimbura, arangije yinjiza Luvumbu Nzinga utari ufite ubushobozi bwo gukina nibura iminota 30.

Ndekwe ageze muri Rayon Sports yazibye icyuho cya Nishimwe ndetse na Onana avunitse, ariko Haringingo arifata akamwicaza nk'umwana wishakisha

Umukinnyi ashobora kuba ari umuhanga ariko ibihe amazemo iminsi bikaba bitamwemerera kugira uruhare mu mukino ku buryo bwuzuye. 

Gufata Ndekwe Felix wari uhagaze neza muri Rayon Sports ukamwicaza nta kibazo yagize ni itesha gaciro ry'umuntu wari uri ku gufasha mu bihe bigoye urimo, ndetse bishobora gutuma agira urwicyekwe rwo kongera kukwitangira.

Haringingo Francis ntabwo yemera Musa Esenu

Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite uruhare rw'ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino inyuma ya Onana ufite imvune, ndetse kuva Rayon Sports yajya mu icuraburindi, bigaragara ko ari we mukinnyi mwiza iyi kipe yasinyishije akayigirira akamaro.

Musa Esenu ni umukinnyi ukunze guhusha ibitego, bituma abafana bavuga ko adashoboye, ndetse ko ntacyo amaze kuko ibitego atabimariramo, ariko bakibagirwa umusaruro we muri rusange.

Musa Esenu ashinjwa gutsindisha umutwe gusa, kandi uwo mutwe ni wo ufite ibitego byinshi mu myaka 2 itambutse muri Rayon Sports 

Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite ikintu azwiho kandi ashoboye, (gutsindisha umutwe) byashobokaga ko Rayon Sports imwubakiraho ndetse akaba yatanga umusaruro byihuse. 

Abafana bashinja Musa Esenu gukinisha umutwe gusa, ngo amaguru ye amufasha kugenda gusa, ariko ntibagire icyo bavuga ku bandi bakinnyi bafite amaguru n'umutwe bidafite icyo bimariye ikipe. Ibyo byose rero Haringingo iyo amaze kubyumva, nawe abyakira uko ubundi akagendera mu kigare akima umwanya rutahizamu umwe rukumbi afite.

Urugero

Ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, yafashe umukinnyi nka Joachiam Ojera utari ufite iyo avuye, amubanza mu kibuga arya umwaka wa Musa Esenu wari uherutse kwitwara neza ku mukino wa Musanze FC, ndetse uyu musore akaba yari amenyereye gukina na Kiyovu Sports.

Esenu hari n'igihe ajya mu kibuga mu mataha y'inka kandi ikipe itanatsinze 

Gufata umukinnyi nka Musa Esenu twavuga ko ari kuzuza umwaka we  wa mbere muri Rayon Sports akaba ayifitemo ibitego bisaga 14, ukamushyira ku ruhande, ukazana umukinnyi wakabirijwe, utakinaga, w'intizanyo y'amezi 5, ni iteshagaciro ku bandi bakinnyi by'umwihariko Musa Esenu uzwiho kwimwa amahirwe ariko agatabara aho byakomeye.

Haringingo abyutse ukamubaza umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, aho kugusubiza yakwiruka

Rayon Sports niyo kipe muri iyi shampiyona imaze gukoresha abanyezamu bose 4 ifite kandi bigakorwa atari ikibazo cy'imvune ahubwo bigakorwa kubera gushaka ibisubizo no guhimana.

Haringingo Francis umunsi umwe uzasanga yakoresheje Ramadhan, undi munsi akoreshe Adolphe, ubukurikiyeho akoreshe Bonheur asoreze kuri Amani, bose namara kubahetura azunguze umutwe yumirwe kuko bose azaba ababuriye igisubizo. Â 

Bibaho ko umunyezamu atsindwa igitego, ndetse yakora n'andi makosa, ariko igikangisho cy'umunyezamu si ukumwicaza.

Haringingo n'abatoza bamwungirije bari kwikoramo 

Rayon Sports yahuye n'imvune nyinshi zatumye amahitamo yo gushaka abakinnyi bajya mu kibuga kuri Haringingo yoroha, ariko tukaba twakibaza kuri uyu mutoza uhuzagurika mu bakinnyi uko byari kugenda iyo aba afite ikipe yose kandi ari nzima.

Haringingo yakaretse kwiteza ibibazo kuko n'ibyo ubuyobozi bumuteza ntabwo bimworoheye 

Ikipe itagira 11 iteza umwiryane mu bafana, abayobozi, n'abakinnyi hagati yabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125805/haringingo-akomeje-kwirasa-amano-125805.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)