Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, umutoza wa Bugesera FC yabonye amanota atatu ye ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda ikipe ya Rutsiro ibitego 3-0.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, ubera mu karere ka Bugesera iyi  kipe niyo yatangiye neza uyu mukino aho ubwo hari ku munota wa cyenda gusa nibwo rutahizamu Sadick Sulley yatsinze igitego cya mbere.

Ntabwo byaje gutinda kuko ubwo hari ku munota wa 21 iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruhinda Faruk bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya Bugesera ku busa bwa Rutsiro.

Mu gice cya kabiri kandi, Bugesera FC yongeye kwitwara neza iniyongerera amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona aho ku munota 65, Sadick Sulley yongeye kubona igitego ya gatatu cy'ikipe ye bityo umukino urangira ari 3-0.

Kuva umutoza Eric Nshimiyimana yahabwa gutoza iyi kipe ya Bugesera FC yari amaze gukina imikino itatu atarabona intsinzi kuko yanganyije na Gorilla FC 0-0, Espoir FC 1-1 na Musanze FC 1-1.

Gutsinda uyu mukino kw'ikipe ya Bugesera FC byatumye yisanga ku mwanya wa 9 aho yahise igeza amanota 25 mu mikino 20 ya Primus National League imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino 2022-2023.

Uko indi mikino y'umunsi wa 20 ikinwa:

Gorilla FC vs Espoir FC

Gasogi United vs Rayon Sports

Mukura VS vs Rwamagana FC

Kiyovu SC vs Marines FC

Police FC vs Musanze FC

APR FC va Etincelles

The post Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eric-nshimiyimana-yabonye-intsinzi-ya-mbere-kuva-agizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)