RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu by'akarere barimo João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w'u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yigaga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.

Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

RDC ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo uwa FDLR washinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by'umwihariko abo mu duce dutuwemo n'abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa haba imitwe yitwaje intwaro ndetse n'abaturage bagenzi babo, byenyegejwe n'abayobozi muri Guverinoma.

Ikibazo gikomeye ni uko Congo yakunze kumvikanisha ko itemera impunzi zayo ziri muri ibi bihugu. Urugero ni aho mu kwezi gushize, Minisitiri w'Amashuri makuru muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yabwiye abanyamakuru ko nta munye-Congo w'ukuri wahungira mu Rwanda asize amahoro n'ubwisanzure biri iwabo.

Mu myanzuro yatangajwe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), nta na hamwe batunga agatoki gusa umutwe wa M23 nk'uko Leta ya Congo imaze igihe igaragaza ko ari wo muzi w'umutekano muke muri icyo gihugu, ahubwo hasabwe muri rusange imitwe itandukanye irimo n'ishinjwa gukorana n'igisirikare cya Leta mu kurwana na M23.

Inama y'Abakuru b'Ibihugu ije ikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z'uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y'impande zombi.

Abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z'ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n'igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.

Ingabo z'uwo muryango kandi zahawe inshingano zo gushakisha amakuru ku mutwe wa FDLR mu duce zigenzura, kugira ngo azifashishwe mu bitero byo guhashya uwo mutwe nuramuka udashyize intwaro hasi.

Imyanzuro yafatiwe Addis Abeba ije yunganira iyafatiwe mu zindi nama zabanje, nubwo Guverinoma ya Congo yagiye igaragaza ko irajwe ishinga no guhashya M23 kurusha kubahiriza indi myanzuro.

Tshisekedi na Guverinoma ye basabwe gucyura impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda na Uganda
Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama yigaga ku bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo
Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba
Samia Suluhu ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye
William Ruto uyobora Kenya yitabiriye iyi nama yabereye Addis Abeba
Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza washyizweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yasabwe-gucyura-impunzi-zayo-zose-ziri-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)