Mu mukino wa mbere w'umuhungu wa Perezida Kagame muri APR batsinze REG (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yaraye itsinze REG BBC muri shampiyona mu mukino umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame usanzwe ukinira APR BBC yakinnye.

Muri shampiyona y'uyu mwaka ni bwo ikipe ya APR BBC yagaragaje ko 2nd Lt. Ian Kagame ari umukinnyi wa yo cyane ko yagiye imugaragaza ku rutonde rw'abakinnyi iba iri bwifashishe nubwo yari ataragirirwa amahirwe yo gukina.

Mu ijoro ryakeye ubwo APR BBC yatsindaga REG BBC mu mukino wabereye muri LDK, 2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Iminota mike yahawe, yitwaye neza ubwo ikipe ye yatsindaga REG BBC amanota 77 kuri 75.

APR BBC yayoboye uduce tubiri tubanza aho aka mbere yagatsinze ku manota 19-17, aka kabiri igatsinda ku manota 19 kuri 18 ya REG BBC. Bagiye kuruhuka ari 37 ya APR BBC kuri 34 ya REG BBC.

REG BBC yaje mu gace ka gatatu n'imbaraga nyinshi biyifasha kugatsinda ku manota 21 kuri 16, aha yari yanamaze kujya imbere ya APR iyirusha amanota 2, byari 55-53.

APR BBC ibifashijwemo n'abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wakoze itandukaniro mu gace ka nyuma, APR yaje kugatsinda REG amanota 24-20 umukino warangiye APR BBC yegukanye intsinzi y'amanota 77 kuri 75 ya REG BBC.

2nd Lt. Kigenza Ian Kagame yakinnye umukino we wa mbere muri APR BBC
Iminota yahawe yitwaye neza
APR BBC yarushije inatsinda REG BBC
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yagoye REG BBC yahozemo
Wari umukino utoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wa-mbere-w-umuhungu-wa-perezida-kagame-muri-apr-batsinze-reg-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)