Umuhanzi Marchal Ujeku aritegura kurushinga n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubukwe bw'aba bombi butegenyijwe ku wa 18 Gashyantare 2023 kuri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi , mu gihe gusezerana imbere y'Imana bizabera Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.

Urukundo rw'aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru gusa bamaranye imyaka icyenda bakundana.

Isabelle Giramata ni umukobwa w'imyaka 24, yatangiye gukundana na Marchal Ujeku mu 2014.

Uyu muhanzi yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba yiyoroshya no gushyira imbere urukundo.

Ati 'Akunda Abantu, ariyoroshya , aca bugufi ugeranyije n'uko asa n'uwo ariwe, bitandukanye n'uko nzi abandi bakobwa iyo bamenye ko basa neza.'

'Mu bukene bwe yemera uko angana, ntiyifuza bimwe bya bamwe bararikira ibigezweho byose ni byo badafite, mu gihe cyose twamaranye ashyira imbere urukundo kurusha ibintu kuko yemeraga agakora akazi gaciriritse kugira ngo abone amafaranga nubwo yabaga aziko nyafite kandi nayamuha.'

Isabelle Giramata ni umucuruzi akaba n'umujyanama w'uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Si ibyo gusa kuko ari n' umufatanyabikorwa mu muryango wa Marchal Foundation ufasha abatishoboye no kwishyurira amashuri abana 57 no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Giramata akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by'isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

Vuba aha we n'umugabo we baritegura gushinga umuryango ufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo badafite ubushobozi no gufasha abakobwa bafite imishinga ariko badafite inama n'uburyo byo kuyishyira mu bikorwa.

Marchal ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Bombole Bombole", "Bikongole'' na "Kuch Kuch Hota Hai" icuranze mu mujyo w'umuziki w'Abahinde.

Marshal avuga ko nyuma y'ubukwe bazakomeza gutura ku Nkombo aho bafite ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi, Uburobyi, ubuhinzi n 'inganda ziciriritse.

Gusa kubera ibikorwa bafite i Kigali na Nyagatare bazajya bahagera kenshi dore ko bafite urugo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-marchal-ujeku-aritegura-kurushinga-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)