Umugabo yiyemeje guhangana n'umugore we ashinja kumuruma imyanya y'ibanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo utuye ahitwa Kisii muri Kenya yiyemeje guhangana n'umugore we wamurumye imyanya y'ibanga ku munsi wa nyuma w'umwaka wa 2022.

Uyu mugabo yabwiye ibinyamakuru ko ibyavuzwe ko yiteguye kubabarira uyu mugore we ari ibinyoma bigamije kumwima ubutabera.

Ndacyavurirwa mu bitaro bya Kisii kandi nywa imiti myinshi.Muratekereza ko byoroshye?.

Aba bombi ngo barwanye ku munsi ubanziriza umwaka mushya hanyuma uyu mugore amuruma imyanya y'ibanga anamutera icyuma ahantu habi.

Ikinyamakuru Nation.Africa cyavuze ko cyamenye ko hari amara y'uyu mugabo yasohotse ajya hanze nyuma yo kwangizwa n'uyu mugore we ndetse ko yabazwe cyane abaganga bagerageza gusubiranya ubugabo bwe no gusubiza imbere amara ye.

Umugore we yagejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu akurikiranyweho kwangiza bnyuze mu kuruma no kwangiza imyanya y'ibanga y'umugabo we byamuviriyemo ibikomere byinshi.

Bombi bahakanye ko batapfuye ibyo gucana inyuma.

Uyu mugore ntabwo yahamijwe ibi byaha byatumye arekurwa atanze ingwate y'ibihumbi 50,000 by'amashilingi ya Kenya.

Uru rubanza ruzasomwa kuwa 26 Mutarama 2023.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugabo-yiyemeje-guhangana-n-umugore-we-ashinja-kumuruma-imyanya-y-ibanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)