Social Mula arishyuza Dj Brianne iby'agaciro yamutwaye bari i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe kandi Brianne yanasabye Imana ko yazamufasha ntihazagire ikindi gikorwa yongera guhuriramo n'umuhanzi Social Muala. Ibi byanatumye hari abatangira kwikoma uyu muhanzi bibaza icyaba cyamuteye gutererana umunyarwanda mugenzi we bari bajyanye mu kazi mu gihugu cy'amahanga.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Social Mula yagaragaje ukuntu Brianne yagoye bikomeye abari bamutumiye mu Budage akabaka amafaranga arenga kuyo bari bumvikanye mbere y'uko agera muri icyo gihugu, bikaza kubatera uburakari kuburyo bashyize imbara nke mu kumushakira uko yasubira mu Bubirigi yari amafiteyo igitaramo kuwa 31 Ukuboza 2022.

Uyu muhanzi kandi yanasabye abamukurikira kumusabira iby'agaciro bye ngo Dj Brianne yatwaranye n'agakapu k'uyu muhanzi byari bigizwe n'amasaha 3, Imikufe 2 yo mu ijosi, Imibavu 3 ndetse n'impeta 4.

Uyu muhanzi kandi yanashyize hanze ikiganiro cy'amajwi yagiranye na Pazzo( Uyu niwe Dj Brianne yavuze ko yamufashije kuva muri ibyo bibazo) Pazzo we yemeza ko ntacyo yigeze amufasha na cyane ko yumva ntabufasha yari kumuha kuko Pazzo we yari ari mu burundi kandi nta n'amafaranga amurusha.

Dj Brianne wagarutse mu Rwanda kuwa 6 Mutarama 2023 akomoza ku bibazo yagiranye n'abari bamutumiye mu Budage ndetse na Social Mula, yatangaje ko nta kibazo yigeze agirana na Social Mula, ndetse ko ibyo abantu babonye yandika kuri we byaturutse ku burakari yari afite cyane ko atumvaga ukuntu uyu muhanzi bari bajyanye yamusize akaba ari kumwe n'ababatumiye nyamara adashobora kubabwira kujya kumufasha.

Icyakora nyuma uyu mukobwa ahamya ko yaje kumenya ko Social Mula ntaho yari ahuriye n'ibyo, akemeza ko kugeza ubu nta kibazo na kimwe bafitanye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/social-mula-arishyuze-dj-brianne-iby-agaciro-yamutwaye-bari-i-burayi-anashyira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)