SC Kiyovu yasabye FERWAFA gutera mpaga APR FC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsinze SC Kiyovu ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ejo kuwa Gatandatu, tariki 28 Mutarama 2023.

Uwo mukino wagaragayemo Byiringiro Lague ku ruhande rwa APR FC ndetse yagize uruhare rukomeye mu mukino, aho yanatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Bizimana Yannick.

Rutahizamu, Byiringiro League usatira aciye ku ruhande rw'ibumoso amaze iminsi yerekanywe ku mbuga nkoranyambaga nk'umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Sweden, ibyo SC Kiyovu ishingiraho ivuga ko atari uwa APR FC.

Mu ibaruwa SC Kiyovu yandikiye FERWAFA, yasabye ko APR FC yamburwa amanota 3 yaboneye kuri Stade ya Muhanga. Ibaruwa ya SC Kiyovu yasoje ivuga ko bategereje igisubizo.

Ibaruwa ya SC Kiyovu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125463/sc-kiyovu-yasabye-ferwafa-gutera-mpaga-apr-fc-yakinishije-umukinnyi-utari-uwayo-125463.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)