Salax Awards yagarutse! - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019. Nk'ibisanzwe riri gutegurwa na Ikirezi Group yahaye ububasha mu 2019 AHUPA ngo itegure ibi bihembo.

Amakuru InyaRwanda yahawe ngo ni uko impamvu ibi bihembo byari bimaze igihe bitaba ari ingaruka zatewe na COVID-19, ndetse iki cyorezo kigatuma ibikorwa byinshi by'imyidagaduro bihatesekera.

Kuri iyi nshuro ngo bitandukanye n'indi hitezwe kuzaba harimo impinduka, ariko byinshi kuri iri rushanwa bikazatangazwa mu minsi mike iri imbere nk'uko twabitangarijwe n'umwe mu bari mu ikipe iri kubitegura.

Kuva 2009, nibwo  itsinda ry'abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda [UNR] nka Mike Karangwa, Ally Soudy n'abandi ndetse n'abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya, ryishyize hamwe ritangiza ibihembo bya Salax Awards.

Ibi bihembo byakomeje gutangwa, ariko kugeza mu 2014 bicika intege birahagarara.

Mu 2016 byabyukije umutwe abahanzi hafi ya bose bari batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo bihumira ku mirari ubwo haburaga amafaranga, Ikirezi Group yari ifite mu nshigano ibi bihembo iba ibihagaritse.

Mu 2019 hongeye kuza akanunu ka Salax Awards, ndetse bitangazwa ko Ikirezi Group yamaze gutanga isoko ry'ibi bihembo Ikigo cya AHUPA ngo abe aricyo kibikurikirana.Mu 2019, Ntirenganya Emma Claudine uri iburyo wari mu bayobozi ba Ikirezi Group yahaye ububasha Ahmed Pacifique ukuriye AHUPA  ngo ategure Salax AwardsSalax igiye kongera kugaruka 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125046/salax-awards-yagarutse-125046.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)