RDF yarashe indege ya DRCongo yinjiye mu Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Mutarama 2023 ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeye kwinjira mu kirere cy'u Rwanda mu buryo butemewe, aho yagaragaye yogoga ikirere cya Rubavu igakurikizwa ibisasu.

Nk'uko abatuye ku Karere ka Rubavu babibwiye InyaRwanda ndetse bigaragara mu mashusho yafashwe n'abatuye muri uwo mujyi, indege yinjiye i Rubavu yahise ikurikizwa ibisasu bya rutura, isubira i Goma ho muri DRCongo yihuta.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda [OGS], havuzwe ko "Indege Sukhoi-25 ya DRcongo yinjiye mu kirere cy'u u Rwanda ku buryo butemewe ku nshuro ya gatatu" kandi ko "Habayeho uburyo bwo kwirinda" hanongerwaho ko u Rwanda rwasabye DRCongo guhagarika ubushotoranyi.

Ni ku nshuro ya Gatatu indege ya DRCongo yari yinjiye mu kirere cy'u Rwanda mu buryo nk'ubu, nyuma y'uko ku ya 7 Ugushyingo no ku ya 28 Ukuboza 2022 nabwo indege ya FARDC zagaragaye i Rubavu.

Imwe mu mafoto yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Goma, igaragaza indege icumba umwotsi ndetse yafashwe n'umuriro, aho bivugwa ko ari iyari yinjiye mu kirere cy'u Rwanda ikaraswaho i Rubavu.

Indege yarashwe yageze i Goma icumba



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125283/rdf-yarashe-indege-ya-drcongo-yinjiye-mu-rwanda-mu-buryo-butemewe-125283.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)