Header Ads Widget

Technology

Rafael York yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

Nyuma yo gutandukana na AFC Eskilstuna, Rafael York yamaze gusinyira Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

Mu Kuboza 2022 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yari ku mpera z'amasezerano ye muri AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ariko iyi kipe yari yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere yanga kuyongerera amasezerano.

Nk'uko yari yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ni uko we yagombaga gukina mu cyiciro cya mbere uko byagenda kose mu mwaka w'imikino wa 2023.

Bisa nk'aho bitamuhiriye kubera ko uyu mukinnyi byarangiye asinyiye Gefle IF ivuye mu cyiciro cya cya 3.

Iyi kipe nk'uko yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram ni uko uyu mukinnyi azabafasha kuba umwaka utaha bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kubera ko muri 2016 yayinyuzemo ari intizanyo ya Sandvikens IF ubu ukinamo ya Yannick Mukunzi yanamaze kugura Byiringiro Lague.

Rafael York w'imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga.

Rafael York yasinyiye Gefle IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yasinyiye-ikipe-nshya

Post a Comment

0 Comments

Nature